Ngororero: abagabo barataka gukubitwa n’abagore babo

Hari abagabo bo mu mirenge ya Matyazo na Ngororero baravuga ko bakomeje guhohoterwa n’abagore babo bumvise nabi ihame ry’uburinganira. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bugiye gukomeza kwigisha kugira ngo bose bumve ko ari ubwuzuzanye kandi bugashishikariza abagabo bahohoterwa kubigaragaza.

kwamamaza

Abagabo bavuga ko bahohoterwa nabo bashakanye nabo mu mirenge ya Ngororero na Matyazo yo muri aka karere ka Ngoreroro. Bavuga ko ibyo bikorwa n’abumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umwe yagize ati:  “abagore baradukandamije cyane bagashaka uburinganire aho ubuyobozi butabishaize. Bavuga ko impamvu ari uko bafite uburinganire bwo hejuru, bakabyitiranya. Twarashize, twararenganye!"

Undi ati: "njyewe byambayeho kandi na nubu buracyambaho. Kandi birasanzwe kuko sinjye nyjenyine, bose ni uko!"

Hari n’abavuga ko iri hohoterwa bakorerwa ritizwa umurindi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuko hari n’abatera intambwe yo kujya kubarega ariko ibibazo byabo ntibyakirwe nk'iby’abagore.

Umwe yagize ati: “ inzego z'ibanze iyo uzikatiye bafata ikibazo cy'umugorew bakaba aribo bitaho. icy'umugabo bakigira zero."

Ku rundi ruhande ariko, hari abagore banenga iyo myitwarire y’abagenzi babo.

Umwe ati: “ turasaba ko abagabo natwe twagira ikiturenganura muri iki gihe cyacu turimo. ...

Abagore banenga bagenzi babo bagira iyo myitwarire.

Nkusi Christophe; Umuyobozi wa karere ka NGORORERO, avuga ko bagiye gukomeza kwigisha kugira ngo bose bumve neza ihame ry’uburinanire n’ubwuzuzanye mu miryango.

Anashishikariza abagabo bahohoterwa gutinyuka bakabigaragaza ababikora bakabibazwa.

Ati: “ Ni ukugomeza kwigisha kugira ngo ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye umugabo n'umugore bumve ko byaje ari ukugira ngo buzuzanye, bubahane. Abagabo bahohoterwa n'abagore bagatinya gutanga ikirego ngo badaseba, twabashishikariza gutera indi ntambwe."

Abagabo bo mu karere ka Ngororero twaganiriye hari n’abavuze ko uretse guhohoterwa n’abagore bashakanye, hari n’abahozwa ku nkeke bagahita guhunga ingo bagasembera ntacyo bavuze.

Ababirebera ku ruhande iterambere ry’imiryango, basanga bikomeje gutya byazagira ingaruka ku miryango yahazaza haba mu mibanire n’iterambere.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Ngororero

 Dec 17, 2024 - 11:53