Ngoma:Huzuye igice cya mbere cya gare y’Akarere cyatwaye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hatashywe gare nshya y’Akarere yubatse mu mujyi wa Kibungo imaze amezi 10 yubakwa. Igice cya gare cyatashwe ni icya mbere cyuzuye gitwaye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe icya kabiri kizuzura gitwaye miliyoni 800. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude,yashimye umusanzu w’abikorera mu kubaka igihugu kuko kubona igikorwaremezo nk’icyo bigaragaraza iterambere ry’umujyi wa Kibungo n’akarere muri rusange.

kwamamaza

Gare nshya y'akarere ka Ngoma yatashywe nyuma y'amezi 10 imirimo yo kuyubaka itangiye,ikaba ari kimwe mu bikorwa biri mu mihigo ya 2022/2023.

Abagenzi bavuga ko iyi gare ije nk’ igisubizo kuko batazongera gutegera imodoka ku zuba no mu mukungugu.

Gusa abagenzi n'abashoferi bazakoresha iyi gare ya Ngoma bavuga ko mu myubakire yayo batabona inzu igeretse iri ku gishushanyo mbonera,bityo bagasaba ko nayo yashyirwaho kuko izatuma iba gare isobanutse.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umushoferi umwe yagize ati: “Twaparikaga hepfo, aho bari badukoreye hasa n’ahadufasha mugihe iyi itari yarangira. Hari ibitaka, hari ivumbi kuko wahakatiraga ugasanga ivumbi ryakurenze ariko ubu turishimye kabisa.”

Umuturage yagize ati: “abagenzi bafite aho kwicara heza, mbese hagiye kubaho kwisanzura ku bantu bose, habe urujya n’uruza rw’abagenzi ba Rusumo, Nasho, Kigali, Kayonza, Rwamagana…ibintu byose bigende neza. Mu bitaka byari ibigenda nyine ivumbi ugasanga ryuzuye mu modoka ariko ubu turabona zimeze neza.”

Undi ati: “narazaga ngacaho ngenda ngaruka ariko igishushanyo mbonera cyari hariya cyaragaragaraga. Badushyiriyeho amazu agerekeranyije, byibura Ngoma yacu yaba iteye imbere, yaba igize agaciro kari hejuru.”

Col Twahirwa Dodo; Umuyobozi wa Jali Investment Ltd yubatse gare, avuga ko inzu igeretse iri ku gishushanyo mbonera izubakwa mu kiciro cya kabiri. Icyakora asobanura ko n'aho izubakwa kuko ikibanza cyabaye gito.

Ati: “Mbere hari hanini ariko ikibanza cya salle kiba gitoya tugitwayeho agahomba kujya iyo etage. Turategura ko ubutaha, turi kumvikana n’akarere ka Ngoma ko twashaka ahandi hantu hafi y’aha tukahagura, tukavanamo abaturage nuko tukahubaka iyo etage ya +1.”

Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, avuga ko igikorwaremezo nk'iki kigaragaza iterambere ry'imijyi n'uturere, bityo ashimira abikorera uburyo bakomeje gufasha igihugu n'abagituye mu iterambere.

Ati: “kuba dutaha igikorwa cyiza kimeze gutya kimeze nk’iyi gare ni ibyo kwishimira kuko nkuko mwabibonye igikorwa gihindura isura y’umujyi twita uwa Kibungo w’akarere ka Ngoma. Kandi ni igikorwa kigaragaza ubufatanye hagati y’abikorera ndetse na leta. Ni ubufatanye bumaze igihe kirekire….”

Uretse aho imodoka zizajya zihagarara zitegereje abagenzi, muri iyi gare hubatswemo n'igaraje ndetse n'ikinamba bizajya bikoreshwa n'abandi bafite ibinyabiziga baturutse hanze.

Harimo kandi n'amaduka, ibiro byo gukoreramo n'aho gufatira amafunguro.

Igice cya mbere cya gare cyatashwe, cyuzuye gitwaye miliyoni 750 z'amafaranga y'u Rwanda. Biteganyijwe ko icyiciro cya 2 nacyo nicyubakwa kizatwara amafaranga y'u Rwanda miliyoni 800, ari nacyo kizaba kirimo inzu zigeretse.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Jun 8, 2023 - 06:29