Ngoma: Uruganda rutunganya inanasi rwitezweho kurinda ibihombo abazihinga.
Oct 16, 2023 - 14:34
Abahinzi b'inanasi bo mur’aka karere baravuga ko uruganda rw’inanasi ruri kubakwa mu murenge wa Mugesera ruzabarinda ibihombo bahuraga nabyo byo kubura isoko ry'umusaruro wabo bigatuma zimwe zangirika. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko abahinzi bagiye no kwigishwa guhinga inanasi kinyamwuga kugira ngo urwo ruganda ruzabone umusaruro uhagije wo gutunganya.
kwamamaza
Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu murenge wa Mugesera wo mu karere ka Ngoma bavuga ko uru ruganda rw’inanasi rugiye kuzura ari mahirwe babonye azatuma umusaruro w’inanasi utazongera kwangirika.
Bagaragaza ko iyo inanasi zeraga ari nyinshi uruganda rw’inyange rukajyanaho nkeya, izindi baburaga aho bazigurisha, ndetse n’aho babonye kuzihageza bikabagora bikarangira zangiritse.
Bavuga ko kuba begerejwe uruganda rugiye kubakiza ibyo bihombo byose bahuraga nabyo ndetse n’imvune bagiraga bazijyana za Kigali n’ahandi mu gihugu.
Umwe yagize ati: “urabona kujyana umusaruro hirya no hino byatugoraga. Twajyaga za Kigali, za Kibungo mu mijyi ariko urumva ko ari hafi n’uwagira imodoka imwe n’uwagira iki yajya azana umusaruro hano ku ruganda zitanangiritse, zitamaze iminsi. Buriya tuzijyanye za Kigali zikamara iminsi ibiri n’amajoro abiri zigenda zijyayo, urumva ko ziba zirimo kwangirika.”
“ ariko aha zizajya zihagera nta bupfu zigize, nta ngorane zihuye nazo.”
Undi ati: “ uyu murima n’uriya ni iyanjye. Gusarura ngana hano mu ruganda bizanyorohera cyane, kuvana hano umusaruro ujya gushaka isoko ahandi byagoraga. Hagati aho, uburyo bwo gutwara umusaruro ntibuzaba bugikenewe kuko tuzajya tuzivana mu murima tuzizana mu ruganda.”
Mapambano N.Cyriaque; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko kuba uruganda rugiye kuzura rugafasha abahinzi b’inanasi kutongera guhura n’ibihombo, bizajyana no kubongerera ubumenyi bwo guhinga inanasi kinyamwuga kugira ngo bazabashe guhaza uruganda ruzitunganya ndetse n’andi masoko bari basanzwe bafite .
Avuga ko ibyo bizatuma ubuhinzi bubateza imbere kuruta uko byari bimeze.
Ati: “uruganda ruri kugana ku musozo, bagiye gukora bazumisha, bagakora na export zikinjiza n’amadovize. Hano, umusaruro ugenda uhindagurika bitewe na season ariko ni mwinshi ku buryo tugeze ku inanasi imwe ishobora kwera ibiro bitanu, bitandatu.”
“ bigaragara ko aka kacu kacu zirera kandi zigira umusaruro. Rero tugiye kubigira umwuga, abahinzi bacu babigire umwuga, bahinge bya kinyamwuga koko.”
Uruganda rutunganya inanasi ruri hafi y’ikiyaga cya Mugesera mu murenge wa Mugesera. Uru ruganda ruzatangira imirimo yarwo muri Mutarama (01) umwaka utaha w’ 2024.
Biteganyijwe ko ruzatangira rwumisha toni 40 z’inanasi mbisi ku munsi, zizajya zitanga toni enye zumishije, aho 60% byazo zizajya zoherezwa hanze, naho 40% zigurishwe mu gihugu.
Imirenge y’akarere ka Ngoma irimo ubuhinzi bw’inanasi cyane ni Mugesera, Zaza, Sake ndetse na Jarama.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


