Reba uko ibihugu biyobowe na Finland bikurikirana mu guturwa n’abaturage bishimye.

Raporo ikomatanyije imyaka itatu ishize [ 2020, 2021, 2022] yasohose kur’uyu wa mbere igaragaza uko abatuye ibihugu byo hirya no hino ku isi bishimye. Ni urutonde rutagaragaraho bimwe mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

kwamamaza

Mu bihe by’ikurikiranya, Finland  iyoboye iyi raporo ku nshuro ya gatandatu nk’igihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi, mu bihugu 137 byagaragajwe.

World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe (03), ndetse ubu hashize imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU) ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi.

Abakora iyi raporo bavuga ko abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw’ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by’abaturage babituye.

Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y’uyu mwaka ikomatanyije imyaka itatu ishize (2020, 2021, 2022) ni ibyo umuntu yinjiza, ubuzima, kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), ndetse n’igipimo cya ruswa.

Uru rutonde rugaragaraho ibihugu 137 ruyobowe na Finland. Mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba,  Igihugu cya Kenya kiri ku mwanya wa 111 mugihe abagituye bari mu myigaragambyo yamagana izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko.

Uganda iza ku mwanya w’ 113, Tanzania 129, naho DRC irimo intambara zayugarije , cyane Iburasirazuba bwaho iri ku mwanya w’ 133 kur’uru rutonde.

 Iyi raporo ntigaragaraho igihugu cy’U Burundi n’U Rwanda n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, ariko BBC ivuga ko ibi bibaho, cyane iyo habayeho kubura amakuru amwe mugihe arimo guhuzwa.

 Gusa mu mwaka w’2022, u Rwanda rwari rwaje ku mwanya w’ 149, naho u Burundi bwari ku mwanya w’ 140 kuri raporo buheruka kubonekaho yasohotse muri 2021, igaragaza uko abatuye ibihugu bishimye.

 Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y’abantu.

Dore uko ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi bikurikirana – 2023

  • Finland
  • Denmark
  • Iceland
  • Israel
  • Ubuholandi
  • Sweden (Suède)
  • Norway (Norvège)
  • Ubusuwisi
  • Luxembourg
  • New Zealand (Nouvelle-Zélande)
  • Austria (Autriche)
  • Australia
  • Canada
  • Ireland
  • Amerika [USA]
  • Ubudage
  • Ububiligi
  • Czech Republic (République tchèque)
  • Ubwongereza
  • Lithuania

Dore ibihugu 10 biza inyuma

  1. Madagascar
  2. Zambia
  3. Tanzania
  4. Comoros
  5. Malawi
  6. Botswana
  7. DR Congo
  8. Zimbabwe
  9. Sierra Leone
  10. Liban
  11. Afghanistan
 
 Mar 20, 2023 - 12:22