Abana b’imyaka 2-17 bagiye gukingirwa ibicurane

Inzego z’ubuzima zo mu Bufaransa zasabye ko abana bose bafite kuva ku myaka ibiri bahabwa urushinge rubakingira ibicurane, mur’iki gihe bikunda kwibasira abantu. Izi nzego zigaragaza ko kandi iki cyemezo gishirwa mu bikorwa mu nyungu rusange bitabanje kugirwa itegeko.

kwamamaza

Itangazo ry’ikigo gishinzwe ubuzima (HAS) gisaba ko gukingira ibicurane mu bihe bikunze kurangwamo byakwinjizwa muri gahunda yo gukingira buri mwaka ku bana badafite ibibazo bari hagati y’imyaka 2 na 17, bitabaye ngombwa kugirwa itegeko.

Gukingira indwara y’ibicurane abana kuba ku myaka 2-17 ni uburyo inzego z’ubuzima zo mu Bufaransa zivuga ko zizagira umumaro cyane cyane kuri bo, mur’iki gihe cy’ubukonje.

Ubusanzwe urukingo rwa grippe rwari rusanzwe ruhabwa buri mwaka abafite imyaka 65 kuzamura, bafite ibyago byo kuba barware byoroshye ibicurane ndetse baba bafite ibyago byo kuba bafite ibibazo by’umutima.

Icyakora ntabwo izi nkingo zahabwaga abana , uretse abafite ibibazo.

Ikigo gishinzwe ubuzima (HAS) cyatangaje ko iki cyemezo kizafasha mu kugabanya ingaruka z’ibicurane mu bafaransa.

Icyakora iki cyemezo gifahe nyuma y’ibiganiro mpaka mu buyobozi bw’Ubufaransa hibazwa ku kamaro ko kuba umwana cyangwa benshi bakingirwa ibicurane.

Abadashigikiye iki cyemezo bashidikanya ku nyungu z’umuntu ku giti cye igihe abana bakingirwa ibicurane, bagaragaza ko ku myaka yabo ingaruka bashobora guhura nazo ari nkeya.

Nyuma yubushakashatsi bwagutse ndetse n’ubugenzuzi, HAS yanzuye ko inkingo zisanzwe zagize akamaro kandi zihanganirwa ku bana barengeje imyaka ibiri.

Ivuga ko hari inyungu k'umuntu ku giti cye mu gukingiza abana bato benshi, ishimangira ko byagize uruhare runini mu  bana bahabwaga ibitaro mu bihe bya vuba.

Ndetse HAS ishimangira ko intego yayo ari ukugabanya ikwirakwizwa ry’ingaruka n’ibicurane ku baturage.

Ivuga ko inkingo zikwirakwizwa hose, ndetse hakazatangwa izinyuzwa mu mazuru zakozwe na laboratwari ya AstraZeneca.

 Feb 9, 2023 - 15:22