Hamuritswe urubuga ruzagabanya umubare w’abadafite akazi, urubyiruko rurasabwa kurubyaza umusaruro

Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi kubufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo bamuritse urubuga rufasha urubyiruko kubona ubumenyi bwabongera amahirwe yo kubona akazi no kwihangira umurimo ryiswe Ingazi.rw, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi yavuze ko uru rubuga ruzagabanya umubare w’abadafite akazi, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho.

kwamamaza

Ni urubuga ruje rusanga izindi mbuga z’ikoranabuhanga, rukazafasha abiganjemo urubyiruko kubona ubumenyi bwaborohereza kubona akazi no kwihangira umurimo.

Dr. Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, atangiza uru rubuga ku mugaragaro yavuze ko basanze urubyiruko rugomba kongererwa ubumenyi mu ikoranabuhanga, anasobanura uko ruzafasha.

Ati "twasanze urubyiruko rw'u Rwanda rugomba kwiga mu bwinshi ubumenyi bw'ikoranabuhanga ariko tukanashyiraho ubumenyi abantu bifashisha mu kazi nabyo tukabyigisha tukanashyiraho n'ubundi bumenyi bujyanye n'akazi umuntu akora, tuzanashyiraho abashaka abakozi, Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi dukoranye na MIFOTRA ni ugushaka uburyo abanyarwanda b'urubyiruko abatari mu kazi nibura babe bari mu mahugurwa atandukanye bikazababera inzira yo kuba babona umurimo".  

Bamwe mu rubyiruko bemeza ko uru rubuga ruje kuba igisubizo ku bibazo bitandukanye bahuraga nabyo.

Umwe ati "Ingazi igiye kuba igisubizo ku bibazo by'urubyiruko cyane cyane kubera ko isi y'uyu munsi iri gukorerwamo n'abantu bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga kandi nabashije kubona ko Ingazi igiye kwigisha urubyiruko muri rusange ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga". 

Undi ati "byagaragaye ko hari ubundi bumenyi batuzaniye kuruhande kandi buri gukenerwa, ni ikintu kiyongera kubyo tuvana ku ishuri tugiye gukomerezaho bikaba byaduha amahirwe atandukanye".    

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Abdallah Utumatwishima asaba urubyiruko kubyaza umusaruro uru rubuga ndetse ko banakwiye kwifashisha mudasobwa begerejwe mu ma santere abegereye.

Ati "icyo dusaba urubyiruko benshi bafite telephone zigezweho mbere yuko wajya gukora ibindi ku kuri iyo telephone wakwiha nk'isaha imwe ku munsi ukajya ku Ingazi.rw ugasha isomo wakwiga nyuma ukaba wakora ibindi, urubyiruko rudafite telephone zigezweho bagerageza bakajya ku bigo by'urubyiruko hari mudasobwa bakazikoresha bakiga aya masomo, urubyiruko ruturiye mu mijyi yunganira Kigali nabo bashobora kubikora".    

Mu rwego rwo kugabanya ubushomeri binyuze mu guhanga imirimo mishya, umwaka wa 2023 warangiye harahanzwe irenga 90% y'imirimo 1,500,000 yagombaga guhangwa kuva muri 2017 kugera 2024, ni ukuvuga ko hahanzwe imirimo irenga 1,300,000, muri yo 80% yayo ikaba yihariwe n’urubyiruko, uru rubuga rukazunganira mu gutuma intego yo kugabanya ubushomeri yihutishwa.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 27, 2024 - 14:18