Abiganjemo urubyiruko bahawe inyigisho zibafasha guhindura imyumvire.

Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bitabiriye ibiganiro bigamije guhindura imyumvire mu buzima n’imitekerereze bifasha umuntu kuva mu bwigunge akagera ku ntego zose yifuza.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hatambutsaga inyigisho rusange ku mbaraga zo guhindura imyumvire byateguwe n’ikigo International Youth Fellowship.

Guhindura imyumvire ni urugendo rurerure ariko rufasha iyo uwarukoze ageze ku ntego ze.

Ku wa mbere, nibwo abanyarwanda biganjemo urubyiruko bahawe izi nyigisho, Rev. Dr. Hun Mok Lee, umuyobozi mukuru w’iki kigo, avuga ko biyemeje kuzenguruka isi batanga ubutumwa nk’ubu kuko basanze bwafasha benshi nkuko nabo bwabafashije.

 Ati: “Kugeza ubu dufite amashami arenga ijana mu bihugu birenga ijana byo ku isi,  ninayo mpamvu kugeza ubu turi gutekereza ikibazo cy’uburezi dufite ariko biciye mu nyigisho zihindura imyumvire, gutekereza byimbitse, umutima ukomeye, gushyira hamwe…mbese urebye turi guhindura isi.”

 Yemeza ko biciye mu nyigisho batanga, ibihugu byinshi byo ku isi biri gushyira hamwe ndetse na sosiyete igahinduka.

 Izi nyigisho zatanzwe mu bihe bitandukanye, ndetse abazitabiriye bemeza ko ari ingenzi kuko zabafashije kuva mu bwigunge mu bihe bikomeye, bagahaguruka bakiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.

 Umwe, yagize ati:“ Ntabwo ari ubwa mbere mpuye n’izi nyigisho ariko zarampinduye cyane, cyane cyane mu mibereho yanjye. Nahinduye imyumvire kuko nahuye na jenoside, nari umuntu wihebye wifuzaga kuba napfa nkavaho rwose. Ariko umuyobozi wa IYF mu Rwanda, yanyigishije guhindura, guhatana n’ibibazo  noneho aho kugira ngo mbitinye mbihunge ahubwo mbyinjiramo. Uyu munsi meze neza kndi mfite amahoro.”

 Undi ati:” hari ukuntu umuntu ashobora gutekereza ariko imitekerereze ye iri hasi, ariko iyo utekereje ibintu byagutse, ntuhere ku kibazo ufite ahubwo ugatumbera ku cyo ushaka kugeraho, byanze bikunze icyo kintu ukigeraho.”

 N’urubyiruko rwemeza ko ibiganiro bahabwa bibafasha mu guhindura mu mitekerereze. Umwe ati: “IYF ifasha abntu mu bintu bijyanye n’imitekerereze no guhindura imitekerereze. Ni ibiganiro byiza kandi bibaye byiza urubyiruko rwinshi rwabyitabira kuko bihindura imitekerereze noneho umuntu akava ku rwego rumwe akagera ku rundi.”

 IYF ikomoka muri Korea y’Epfo , igaragaza ko inyigisho zo guhindura imyumvire ku buzima zafashije iki gihugu cya kuva ku mwanya wa mbere nk’igihugu gikennye ku isi, ubwo intambara na Korea ya Ruguru yarangiraga, bituma kikagera mu bihugu 10 bya mbere bikize ku isi.

Bavuga ko izi nyigisho zahindura urubyiruko rw’u Rwanda bitewe n’amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.

@ Bahizi/Kigali.

 Sep 6, 2022 - 16:48