Ngoma: Mvura nkuvure yakuyeho urwicyekwe mu rubyiruko

Urubyiruko rugizwe n'abana bakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayikorewe bo mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma babarizwa mu itsinda rya Mvura nkuvure, bavuga ko iri tsinda ryabomoye ibikomere, ku buryo batakigira urwicyekwe rwo kurambagizanya ndetse no gushyingiranwa.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko baturuka mu miryango y'abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abo mu miryango yabishe bo mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma, aba bose n'imiryango yabo babarizwa mu istinda rya Mvura nkuvure, bavuga ko kuba bari muri iri tsinda byabafashije kumva ko badakwiye guheranwa n'amateka y'ibyabaye mu gihugu.

Bavuga ko kandi amasomo bahawe, yatumye ntacyababuza gukundana hagati yabo ndetse bagashyingiranwa kuko bamaze kwerekwa ko bose ari abanyarwanda iby'amoko bitagomba kubangamira umubano wabo.

Umwe ati "urwo rwikekwe rwavanyweho, Mvura nkuvure yaruvanyeho niba ababyeyi bacu hari ibyo bakoze ntabwo twari tubizi, twaravutse turabisanga ariko uko twabisanze ntibyari byiza duhitamo kutabikomeza".

Kayitare Frank umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, avuga ko muri gahunda ya Mvura nkuvure bongeyemo urubyiruko bitewe n'uko abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikomere byayo bikaba byarabagizeho ingaruka bityo ngo inyigisho bahabwa zibafasha kwigobotora ibyo bikomere bakumva ko bose ari abanyarwanda nta kugendera ku by'amoko.

Ati "dufite urubyiruko rwinshi rutabaye muri ayo mateka ya Jenoside ariko bibagiraho ingaruka mu buzima bwo mu mutwe ari uburyo ababyeyi babafata, ibyo baganirizwa mu muryango ntibihure nibyo bumva hanze niyo mpamvu urubyiruko twarushyizemo imbaraga cyane".   

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko ibipimo by'ubumwe n'ubwiyunge bigeze ku kigero gishimishije bityo ngo ni iby'agaciro kumva urubyiruko ku ruhande rw'abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'urwo ku ruhande rwabishe, bumva bashyingiranwa nta kwishishanya, aboneraho gusaba urwo rubyiruko gutoza bagenzi babo ndetse n'urundi rubyiruko gukurikiza izo nyigisho nziza zibatoza kuba umwe.

Ati "hari abantu bamaze gushyikira ubumwe n'ubwiyunge no kudaheranwa n'amateka kuko twese turi abanyarwanda icyo kintu barakirenze barakundana bagashyingirana, icyo dukomeza gusaba urubyiruko ni ugukurikiza izo nyigisho kuko ikiruta byose nuko turi abanyarwanda kurenza ibindi". 

Porogaramu ya Interpeace yo komorana ibikomere n'isanamitima irimo na gahunda ya Mvura nkuvure, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'imiryango irimo DIDE, Haguruka na Prison Fellowship Rwanda.

Mu mwaka wa 2023, ibikorwa byayo byageze ku bantu basaga 5160 muri kominote ndetse n'abagororwa 352 bagororerwa mu magororero ya Ngoma, Nyamagabe, Musanze ndetse n'igororero ry'Abana rya Nyagatare. Kuva yatangira yafashije abantu basaga 12,460.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Mar 11, 2024 - 10:52