
Ngoma-Mugesera: ibikorwa byabo bibangamiwe n’icyombo cyapfuye
Mar 21, 2025 - 09:28
Abatuye mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe n'uko icyombo cyabafashaga kujyana umusaruro wabo ku isoko ndetse no kwambutsa imodoka mu kiyaga cya Mugesera cyapfuye. Basaba ko cyakongera kigakorwa kuko byabangamiye ingendo zo muri icyo kiyaga. Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buvuga ko buri gusuzuma ibibazo gifite kungira ngo gikorwe.
kwamamaza
Ubusanzwe ubwato bunini bw'icyombo bwapfuye bwafashaga abakoresha inzira y'ikiyaga cya Mugesera kwambukana umusaruro bawujyanye ku isoko i Karenge, ho mu karere ka Rwamagana ndetse n'i Kigali. Ninako kandi cyafashaga n'abanyakigali bashakaga gutemberera mu mu karere ka Ngoma bitabasabye kuzenguruka n'imodoka zabo bakambukana nazo.
Abaturage bo mu murenge wa Mugesera, mu karere ka Ngoma, bavuga ko ubu bwato bwakozwe mu 2023 nyuma y'igihe bwarapfuye ariko batunguwe nuko bwongeye bugapfa.
Bavuga ko byongeye gusubiza irudubi ingendo z'amazi kuko byahagaritse kwambukana imizigo ndetse n'imodoka.
Umuturage umwe ati: “batubwira ko icyombo cyapfuye ariko ntabwo tuzi uko cyapfuye! Bigeze no kuvuga ko bazanye abantu bagikora ariko dutegereza ko kigenda ntitwakibona. Ibitoki cyadufashaga kuba babipakira, abafite imisaruro myinshi bakabipakira mu modoka bakaba babijyana hakurya, ariho I Karenge, I Kigali, batarinze kuzenguruka Rwamagana.”
Undi ati: “cyoroshyaga ingendo zijya I Kigali ndetse n’abashoramali b’inanasi bajyaga bambuka mu cyombo nuko bikoroha. Ubu rero kuzenguruka, hajemo ikibazo.”[
Abaturage basaba ubuyobozi ko bwabafasha kikongera kigakora kuko byatumye abajyana inanasi i Rwamagana na Kigali, basigaye bazizengurukana ku magare kandi iyi nzira yarafatwaga nk'iya bugufi.
Umwe ati: “cyakorwa kigasubira mu mazi hanyuma imigenderanire y’abanya-Kigali n’abanye- Ngoma byakoroha.”
Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, avuga ko icyo cyombo kimaze umwaka urenga cyarapfuye. Avuga ko bari kuganira n'umushoramari wari waragihawe ngo agicunge kugira ngo ibyuma byacyo byapfuye bituma kidakora bikorwe, maze cyongere gifashe abaturage kwambuka mu kiyaga cya Mugesera.
Ati: “ntabwo gikora koko. Havutsemo ibibazo tukiri gukurikirana n’uwari wagisabye ku rwego rw’ Akarere ngo bagikoreshe mu nyungu z’abaturage. Ariko nawe yaje kugira ibibazo, kirangirika. Hari ibyo turi kuvugana nk’Akarere mu bijyanye no kongera kugikora kuko mby’ukuri byari byatwaye n’amafaranga atari make kugira ngo cyongere gikore, gifashe abaturage.”
Ubu bwato bunini abaturage basaba ko bwakorwa bushobora kwambutsa ikamyo ntoya 4 zipakiye imizigo. Ku rundi ruhande, abaturage bavuga ko impamvu cyapfuye kigatinda gukorwa ari uko umushoramari wari waragihawe, hari ibyo atumvikanye na koperative isanzwe yambutsa abantu n'ibintu mu bwato buto.
Ibyo birimo igiciro yatwariragaho abantu kingana n'icyo mu bwato buto bigatuma bamuyoboka cyane, bityo bagakeka ko yaba yaragambaniwe hakagira abantu bacyangiza.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


