
Ngoma: Kubaka umuhanda Ngoma- Ramiro bigeze kure
Feb 5, 2024 - 15:26
Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba buvuga ko imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro igeze ahashimishije kuko ahari hagoye harangiye, igisigaye ari ugutangira kumenamo kaburimbo nyirizina ibintu bitanga icyizere ko bizahura n'igihe biyemeje kuwurangirizaho.
kwamamaza
Abaturage bo mu karere ka Ngoma mu mirenge inyurwamo n'umuhanda wa kaburimbo mushya urimo kubakwa wa Ngoma-Ramiro, bavuga ko abari kuwubaka bashyizemo agatege ugereranyije no mu bihe byatambutse, bityo ngo barabona vuba aha baribukire umukungugu baterwaga no kunyura mu muhanda mubi, wanabangamiraga ubuhahirane, ibintu bashimira umukuru w'igihugu wabatekerejeho akabaha iki gikorwaremezo.
Gusa aba baturage bagaragaza ko harimo abatarishyurwa ingurane, bagasaba ko bazihabwa kugira ngo bazifashishe biteza imbere.

Ku kibazo cy'abatarishyurwa ingurane ari nabyo byatumye imirimo yo kubaka uyu muhanda igenda biguru ntege, Umuhoza Albert umukozi w'ikigo gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi mu Rwanda, (RDA), avuga ko abo bazishyurwa bitarenze iki cyumweru kuko amafaranga yo kubishyura ahari.
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko nubwo hagaragaye imbogamizi mu kubaka uyu muhanda wa Kaburimbo Ngoma-Ramiro, imirimo irimo kugenda neza kuko ahari hagoye hamaze gukorwa ku gipimo cya 80%, ibintu bitanga icyizere ko igihe bihaye cyo kuwubaka kizagera bararangije.

Uyu muhanda wa Kaburimbo Ngoma-Ramiro ufite ibilometero 52 watangiye kubakwa mu kwezi kwa cumi 2021, bikaba biteganyijwe ko uzarangira tariki 30/10/2024, aho uzarangira utwaye miliyari 64 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kuri ubu imirimo yo kuwubaka ikaba igeze kuri 35% ariko abawukora bakemeza ko 65% isigaye izihuta ugereranyije n'ibyabanje ibintu bitanga icyizere ko itariki bihaye izarangirana n'imirimo yo kuwubaka.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


