
Ngoma: Hibutswe abakozi 27 b'amakomine atanu bazize Jenoside
Apr 28, 2024 - 18:46
Akarere ka Ngoma kibutse ku nshuro ya 30 abari abakozi ba za Komine eshanu zahujwe zigakora aka karere, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
kwamamaza
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngoma ariko hibukwaga abari abakozi ba za Komine zahujwe zigakora aka karere bazize Jenoside, Mukankusi Christine warokotse Jenoside akaba nawe afite uwo yibuka muri aba bakozi, avuga uburyo muri Jenoside interahamwe zagerageje kumwica n'umwana yari atwite gusa ntibyazikundira.
Mukankusi Christine avuga ko uwo mwana yari atwite zamwiciye munda amaramo amezi abiri yarapfuye ariko Imana ikinga akaboko iyo nda ntitayamuhitana, kugeza ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zahagobotse zikamurokora maze agahabwa ubuvuzi agakira.
Ati "nageze igihe ngira ibise nk'iby'umubyeyi ugiye kubyara baramfasha ntabwo byari byoroshye ariko umwana ndamubyara, ndashimira Imana uburyo yakoresheje Inkotanyi Imana iraturokora mu bihe bitari byoroshye iduha abantu beza baduhumuriza, wageraga mu maboko y'Inkotanyi ukumva ihumure riraje".

Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma Biseruka Omar, avuga ko nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira igikorwa cyo kwibuka abari Abakozi bazize Jenoside, bityo agasaba n'abandi bakozi kurangwa n'ubutwari n'umurava nk'ibyaranze abo bavukijwe ubuzima bwabo.
Senateri Havugimana Emmanuel yagaragaje ihezwa mu mirimo kuva cyera ryakorerwaga Abatutsi ku buryo mu nzego za Leta abakoragamo bari mbarwa, bityo ngo imyaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe ngo niyo myaka y'ubuzima ku banyarwanda kuko kuri ubu babaheyo ntacyo bikanga kubera ubuyobozi bwiza budaheza.

Ati "indangamuntu yari yarabaye indangabwoko iyo itahaba hari benshi bari kurokoka mu 1994, imyaka yacu y'ubuzima ni ukuva 1994 kugeza ubu mbere yaho byari ibintu byo kubona bwira bugacya utazi ko uwo munsi buri bwire, nyuma y'imyaka 30 turi mu Rwanda rutavangura".

Abakozi 27 bakoraga mu makomine atanu yabyaye akarere ka Ngoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibo bibukwa. Aba bakaba barakoraga mu makomine agizwe na Birenga,Sake,Mugesera,Rukira ndetse na Kigarama. Aha akarere ka Ngoma kari ninaho hahoze ahari icyicaro cya perefegutura ya Kibungo.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


