Ngoma: Barifuza ikiranga umwihariko w'akarere mu mujyi

Abatuye ndetse n’abatembera umujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma barasaba ko uyu mujyi warimbishwa ugushyirwamo ikirango cy’umwihariko w’akarere. Bavuga ko ibyo bizafasha abahanyura kumenya aho bageze ntakubaza. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo bikwiye ndetse inyigo y’uwo mushinga yaratangiye, vuba uzashyirwa mu mu bikorwa.

kwamamaza

Abatuye n’abatemberera mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma basaba ko kuri rompuwe yo muri uyu mujyi hashyirwa ikirango cy’umwihariko w’ibikorerwa muri aka karere, nkuko bimeze mu tundi turere.

Bifashishije urugero, bagaragaza nk’aho usanga inka muri rompuwe Ryabega muri Nyagatare ndetse na Rwamagana, aho usanga hari igitoki ndetse n’ibindi bishusho.

Bahereye kuri ibi, abatuye mu karere ka Ngoma bagasaba ko nabo umujyi wabo warimbishwa ugashyirwamo ikiwuranga nk’umwihariko w’akarere, cyane ko ibyo binafasha abantu kumenye aho bageze batarinze kubaza.

Umuturage umwe yagize ati: “ rompuwe y’I Kayonza harimo inka, iya Rwamagana harimo igitoki! Na Ngoma cyakagiyemo kubera uriya muhanda nawo ni nka mpuzamahanga kuko uwa Tanzania niho uhingukira. Buriya irimo byakabaye byiza, wenda bashyiramo nk’ikigori wenda, nta kibazo.”

Undi ati: “ icyo kintu cyaba cyiza cyane kuko buriya iyo ugeze ahantu utazi nk’icyerekezo cy’ahantu uri kugana, iyo uhageze ukabona icyerekezo biragufasha kuko ubasha kumenya ngo ngeze aha. Ariko byakabaye byiza nk’aha rompuwe bahashyize nk’ igitoki.”

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko ikirango cy’akarere ka Ngoma bazashyira muri rompuwe mu mujyi wa Kibungo bagitekereje basanga gikwiye gushyirwaho.

Avuga ko ubu batanze isoko ryo gukora inyigo y’uwo mushinga kuburyo nirangira bazatangira kubaka icyo kirango kugira ngo akarere ka Ngoma nako kagire ikikaranga nk’utundi.

Yagize ati: “umushinga wacu uri mu nyigo. Hatanzwe isoko ngo badukorere inyigo, nirangira itwereke ni ibiki bisabwa, nyine byiza dukurikije brand y’akarere kacu. Hanyuma nimara kwemezwa tuzahita tujya mu ishyirwa mu bikorwa.”

“ twatekereje ku bintu bitandukanye ariko cyane cyane twatekereje ku gihingwa cy’inanasi.”

Ahateganywa gushyirwa icyo kirango cy’akarere ka Ngoma ni muri rompuwe y’umujyi wa Kibungo, ahantu haca umuhanda Rusumo-Kayonza ndetse hakaba hashamikiyeho umuhanda Ngoma-Ramiro, mu karere ka Bugesera.

Icyifuzo cy’abaturage b’akarere ka Ngoma ndetse n’abahatemberera ngo ni uko uyu mushinga wo gushyira ikirango muri rompuwe wakihutishwa kuko watangiye kuvugwa kera.

 Sep 24, 2024 - 13:16