
Ngoma: Bakwa umusanzu wa Ejo Heza ku ngufu, baratabaza inzego z'ubuyobozi
Nov 22, 2024 - 09:57
Hari abaturage mu kagari ka Sangaza mu karere ka Ngoma bahinga nyakabyizi ku mushoramari bavuga ko bakwa ku ngufu 1500Frw cy’umusanzu wa Ejo Heza buri uko bahembwe ibihumbi 2400Frw mu minsi itatu.
kwamamaza
Aba baturage batabaza inzego zitandukanye ni abo mu kagari ka Sangaza umurenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, bakora mu buryo bwa nyakabyizi bahinga mu murima w'umushoramari. Aba bavuga ko bahembwa amafaranga 800Frw bagahembwa nyuma y'iminsi itatu ibihumbi 2400Frw, ariko ngo ikibashengura umutima ngo ni uko ubwo busa bahembwa, umuyobozi w'akagari kabo Niyonkuru Shadrach abaka ku ngufu 1500Frw ya Ejo Heza buri uko bahembwe nyuma y'iminsi itatu.
Umwe ati "ni byiza kuyitanga ariko nkubu turi abakene akazi dukora duhingira amafaranga 800Frw dukorera ku munsi wayatangamo Ejo Heza ukarihira umwana ku ishuri ugatanga mituweli ntabwo byavamo kandi wagera no mu itsinda bati tanga Ejo Heza ".
Undi ati "badusanga mu kazi bakadutegeka kuyadukuraho kugahato, ikibazo nuko tuyatanga mu matsinda no mu kazi aho twagiye gupagasa naho bakaza bakayadukuraho".
Kuri bo ngo kuba bahembwa intica ntikize bagategekwa gutanga Ejo Heza bagasigarana 900Frw kandi bari buyahahemo bakanicyenura, babifata nko kubahohotera, bityo bagasaba ko ibyo byahagarara kuko basanzwe batanga Ejo Heza mu yandi matsinda babarizwamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Zaza, Ngenda Mathias, avuga ko umukozi w'akagari wakoze ibyo byo kwaka abaturage umusanzu wa Ejo Heza ku ngufu ntawabimutumye kuko yakoze ubukangurambaga nabi, bityo ngo agiye kumuganirizi ndetse n'abaturage kugira ngo bajye bawutanga uko bashoboye.
Ati "mu mabwiriza ya leta, Ejo Heza dushinzwe gukora ubukangurambaga ntabwo Ejo Heza ari agahato, twigisha umuturage icyiza cya Ejo Heza ko ari ukwizigamira iz'abukuru, nzagerayo mpumurize abaturage nganirize hagati y'abaturage na rwiyemezamirimo ubakoresha, icyo tuba dukeneye n'uko umuturage yagira umuco wo kwizigamira".
Ejo Heza yatangijwe mu gihugu muri 2017, ikaba ari gahunda ya Leta igamije gufasha abaturarwanda, kwizigamira by’igihe kirekire, igashyirwa mu bikorwa n’izego z’ibanze zegerejwe abaturage. Ubundi umusanzu wa Ejo Heza utangwa ni ukuva ku bihumbi 18 kuzamura ariko ugatangwa ku bushake umuturage adahatirijwe ahubwo yabanje kuganirizwa.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


