
Ngoma: Bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo no gupfumura amazu
Dec 4, 2024 - 13:42
Abatuye mu murenge wa Zaza wo mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n'ubujura buhakorerwa. Bavuga ko bibwa amatungo ndetse n'inzu zabo zikamenwa nuko ibirimo bikibwa. Ibi Kandi byemezwa n’Ubuyobozi bw'umurenge wa Zaza, ariko bukavuga ko hashyizweho ingamba zo kurwanya ubujura, aho buri Sibo ifite abantu babiri bacunga umutekano.
kwamamaza
Abatuye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma bavuga ko ubujura buhakorerwa burimo aho bagiye bibwa ku manywa y’ihangu mu gihe baba bagiye mu mirimo itandukanye n’abana bagiye ku mashuri. Bavuga ko abajura bafatwa ntibarihe ibyo bibye ndetse bamaze no kubigurisha. Nimugihe kandi mu masaha y’ijoro, abajura batwara amatungo n’imyaka mu murima.
Umubyeyi umwe yagize ati: “ umuntu ajya guhiga imibereho nyukonyaza agasanga inzu bayibomoye. Nk’ubu njyewe hari ingurube bigeze kunyiba y’ibihumbi nka 80 nuko baramufata tujya kuburana maze icyaha kiramufata bamuca amafaranga ariko kuva icyo gihe habe n’igiceri cy’10! Ubwo se najya kubariza he?”
Undi ati: “ibyo birasanzwe kuko ntabwo ari umunsi umwe! Ibyo aribyo byose hari igihe abantu baba banze gukora ngo bavunike nuko bagashaka iby’ubuntu, mbese bagashaka kubona ibintu batavunitse. Ni abantu bo mu byiciro bitandukanye…nkuko nari nkubwiye umujura naramubonye n’inkweto yari yibye! Ubujura bwo burahari kuko no ku manywa biraba kuko nk’ibyo byabaye ari ku manywa nka saa tatu.”
Abaturage bo mur’uyu murenge wa Zaza basaba ko bacungirwa umutekano w’abajura babiba ibyabo, kuko kwibwa bibadindiza mu iterambere ryabo, dore abajura biba buri kintu cyose babonye badatoranyije.
Umwe ati: “icyo navuga ni uko abayobozi bajya babafata bakabaha igihano kibakwiriye kuko ikibazo cy’abajura kiri muri rusange, icyo dukeneye ni umutekano uhagije.”
Undi ati: “turasaba ko mwadukorera ubuvugizi kuko inaha ni ikibazo gikomeye pe!”
Ngenda Matiyasi; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza, yemera ko hari igihe bumva umuturage yibwe ariko bagahita bamutabara ibyibwe bikagaruzwa. Gusa anavuga ko hari ingamba zafashwe zo guhangana n’ikibazo cy’ubujura, aho buri Sibo ifite abantu babiri bacunga umuteno kandi gahunda yo kurwanya abajura irakomeje.
Ati: “abo ni abaduca mu rihumye bakiba kuko hari igihe umujura yiba ariko atari ukuvuga ngo ni uburangare ahubwo ari nk’uko yanyura aho utatekereje nuko bakiba. Ibyo birashika kani iyo bibaye twegera abaturage tukaganira nabo. Ariko hari na byinshi tugaruza. Urumva ni ingamba zihoraho.”
Ikibazo cy’ubujura gikunze kumvikana ahantu hatandukanye mu ntara y’iburasirazuba, aho usanga hari ubukorwa ibintu bikibwa nyirabyo ntahutazwe. Ariko hari n'igihe babitwara bagasiga bamukubise banamukomerekeje ku buryo ajyanwa mu bitaro.
Ni ikibazo bamwe mu baturage bavuga ko cyakemuka igihe umujura yafatwa agahanwa by’intangarugero aho kugira ngo afungwe iminsi ibiri yongere agaruke gukomeza ubujura bwe.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


