Ngoma: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Sangaza barinubira umwanda uhari

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Sangaza mu karere ka Ngoma bavuga ko ibitanda abarwayi baryamaho byashaje ndetse na matera ziriho zashaje zirimo n’ibiheri ku buryo bishobora kubatera indwara ziterwa n'umwanda.

kwamamaza

Bamwe mu bivuriza mu kigo nderabuzima cya Sangaza mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, bavuga ko muri iki kigo harangwamo umwanda ukabije. Bavuga ko umwanda ugaragara cyane ku bitanda abarwayi bararaho kuko matera ziriho zose zashaje ndetse na bimwe mu bitanda nabyo bikaba byarashaje.

Aba baturage barasaba ko ikigo nderabuzima cyabo cya Sangaza cyavugururwa, ibyo bikoresho birimo matera abarwayi baryamaho zashaje zigakurwaho hagashyirwaho inshya kuko zibangamye.

Umunyamakuru wa Isango Star ntiyabashije kwinjira ngo arebe ibyo bitanda na matera ariko bamwe mu baganga baho ndetse n'abahakora isuku batashatse ko tubafata amajwi n'amashusho nabo bemeje ko matara abarwayi baryamaho zishaje hacyenewe izindi.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Sangaza ntibyadukundira ariko mu magambo macye kuri iki kibazo cya matara z'ibitanda abarwayi bararaho muri icyo kigo nderabuzima zishaje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Zaza Ngenda Matiyasi, avuga ko bari bazi ikibazo cy'abaganga bacye ariko icy'umwanda batari bakizi, bityo ngo bagiye kugicyemura.

Ati "ikibazo narinzi cy'i Sangaza ni ikibazo cy'abaganga bacye, niba hari ikibazo cy'isuku nke ibyo biri mu nshingano dufite kubikurikirana".  

Ubusanzwe ahatangirwa serivise z'ubuvuzi hagomba kuba harangwa n'isuku. Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Sangaza muri Zaza bo, bavuga ko kuba gifite ibikoresho abarwayi bararaho bidafite isuku ngo ibyo bishobora kubakururira izindi ndwara zikomoka ku mwanda mu gihe ntacyaba gikozwe ngo hazanwe matera nshya.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Dec 9, 2024 - 10:19