
Ngoma: Abaturage basabwe kwirinda ibiza bishobora kuzaterwa n'imvura mu bihe biri imbere
Apr 28, 2025 - 07:52
Ubuyobozi burasaba abaturage bo muri aka karere kwitegura bazirika ibisenge by'inzu zabo ndetse no gukora ibindi byose bibafasha kwirinda ibiza bishobora kuzaterwa n'imvura ishobora kuzagwa muri uku kwa Gatanu, nkuko iteganyagihe ribivuga.
kwamamaza
Ibi ubuyobozi byabitangaje ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kane 2025, ku rwego rw'akarere ka Ngoma, aho wakorewe mu murenge wa Mutenderi. Hakozwe ibikorwa byo gusukura umuhanda Mutenderi-Sake. Abakoresha uyu muhanda bo mu murenge wa Mutenderi bavuga ko wari warangiritse ku buryo wabangamiraga ubuhahirane bitewe n'uko wari urimo ibinogo, cyane ko ukoreshwa n'abarema amasoko ari muri iyo mirenge.
Gusa basaba ko ahakozwe hashyirwamo amabuye y'urucekeri kugira ngo ukomere.
Umuturage umwe yagize ati:" harimo ibinogo byinshi cyane. Umuntu kumanuka kuri moto cyangwa ku igare n’imodoka byari ibintu bigoye. Ariko umuntu azajya acamo nta kibazo agende neza ntacyo yikanga kuko hameze neza."
Yongeraho ko" nta muntu wamanukaga aha n'umuzigo ku igare cyangwa ahetse umuntu, yamanukaga afite ubusa ariko n'amakenga. Kuba tuhakoze nta kibazo. Ariko hepfo twashyize otaka ntabwo hakomeye, baduhaye kumwe imodoka ziza zigatsindagira ndikubona yaba byiza."
Uyu muhanda wari warangijwe n'amazi yagiye awucukura bikabangamira abawukoresha. Ubwo hakorwaga uyu muganda wahuriranye n'ubukangurambaga bwo kwirinda ibiza bishobora kuzaterwa n'imvura biteganijwe ko izagwa muri uku kwa Gatanu, umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,yasabye abaturage muri rusange kwitwararika muri ibi bihe biteganijwemo imvura, bakirinda bimwe mu byatuma ibiza bitwara ubuzima bwabo ndetse n'ibyabo.
Ati:" twahawe amakuru n'iteganyagihe ko muri iki gihe no kugeza mu kwezi kwa gatanu dushobora kugira imvura nyinshi cyane, twabwiraga abaturage ko bagomba gusibura inzira z'amazi, gufata amazi y'imvura yo ku mazu yabo, kuzirika ibisenge no kwirinda kugenda mu mvura nyinshi igihe hari imirabyo n'inkuba, ucomeka ibikoresho by'ikoranabuhanga igihe imvurasa igwa kugira ngo bakomeze kugira ubwirinzi. Ahantu haba hari imigezi twabonye ko hano hari igishanga, abantu bakunda kujyamo bambuka bakaba barohama, nabyo ni ukubyirinda. Ndetse no kugira isuku n'isukura aho batuye."
Umuhanda Mutenderi-Sake wakozwe ureshya n'ibirometero bitanu.Ni umuhanda usanzwe ufasha abaturage bo muri Mutenderi guhahirana n'abo mu murenge wa Jarama ndetse n'umurenge wa Sake ariko barinze kwambuka igifunzo kibagabanya. Muri uwo muhanda, hakozwe ibikorwa byo gusibura imiferege yawo kugira ngo ijye iyobora amazi neza atazawusenya cyangwa agasenyera abaturage ndetse no gusiba ibinogo byari birimo.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


