Ngoma: Abakora uburaya biyise 'Indatwa' barasaba kubona igishoro nk’ibyabafasha kubuvamo.

Abakorera uburaya mur’aka karere baravuga ko baterwa ipfunwe nabwo, bakabukora kubera kubukora amaburakindi. Bavuga ko baramutse babonye igishoro babureka kuko nta keza kabwo. Nubwo hari abaheruka guhabwa igishoro bamwe bakarara bakinywereye, Ubuyobozi bw’akarere busaba abagicyeneye gukora imishinga bakayijyana ku mirenge yabo maze bagahabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP.

kwamamaza

Indatwa ni izina abakorera uburaya mu mujyi wa Kibungo bihaye, cyane ko biyemerera ko ibi bita umwuga kuri bo nubwo babikora, nabo bibatera isoni. Gusa ariko bavuga ko nta kundi babigenza kuko aha ariho bakura amaramuko.

Umwe yagize ati: “Uburaya tubukora kubera uburushyi kubera ko ufite aho wicaye ntabwo wakora uburaya. Ubu nteganya kurya ari uko nasambanye, nteganya kunywa ari uko nasambanye, nonese ubwo nindasambana ndanywa iki, ndarya iki?!”

Undi ati: “ufite mu mutwe hafunguye, ufite n’ibitekerezo, atari ukugendera kuri bwa buraya bwawe wishize mu mutwe, ayo ari yo yose njyewe mpamya yuko ntacyo utageraho ufite intego ushaka kugeraho. Njyewe mbona ari ipfunwe kuko mba mvuga nti umwana wanjye ejo nakura agasanga nitwa indaya bizambabaza kurenza uko njya kubukora.”

Abakorera uburaya mu karere ka Ngoma ‘bazwi nk’Indatwa’ basaba ko bahabwa amafaranga y’igishoro dore ko bafite amatsinda bibumbiyemo, bityo bagakora bakiteza imbere kuko nabo baterwa ipfunwe nabwo.

Umwe ati: “Mfite foundation [umusinzi] nzamukiraho, nanjye ubwo buraya nabuvamo nuko ngashaka akazi nkora. Mbonye igishoro uko cyaba kingana kose, njyewe nabuvamo burundu nkabusezera. Kuko njyewe njya ncuruza hano mu isoko!”

Mukayiranga Marie Gloriosa; umuyobozi ushinzwe imibereho myiza,  avuga  ko hashize igihe gito bamwe mu bakora uburaya bahawe igishoro ariko bamwe bahise bacyangiriza bahita basubirira mu buraya.

Gusa akomeza abagira inama yatuma igishoro basaba kiboneka. Ati: “Menya n’umwaka utarashira! Abo bari kuvuga ko bashoboye gucuruza twabanje kwicarana nabo, turaganira, turabahugura tubereka ko ibyo barimo atari byo. Turangije tubaha amafaranga ibihumbi 180. Muri abo twahaye harimo abaguze amatungo…harimo abari gucuruza ariko harimo n’abaraye bayanywereye uwo munsi. Rero icya mbere ni ukubanza guhinduka mu mutima, nufasha umuntu akamufasha, ubufasha abonye akabukoresha neza akabubyaza umusaruro.”

“Icya kabiri, umuntu wese yemerewe gukora umushinga akawujyana ku biro by’Umurenge noneho yarangiza amafaranga bamuhaye akayacuruza, akagenda yishyura duke duke ariko akabona n’ibimutunga.”

“ icyo dusaba aba babyeyi ni uko bahinduka, izo ngeso mbi bakazivamo, ubufasha burahari. Ubwo umuntu ahawe turamusaba kubukoresha neza nawe akiteza imbere.

 Abakorera uburaya mu karere ka Ngoma babarirwa hagati ya 60 na 80 nibo baheruka gufashwa kubona igishoro cy’ibihumbi 180 kuri buri umwe. Ariko abakorera uburaya mu tundi dusantere two muri aka karere, bavuga ko ayo mafaranga iyo aje abayobozi babo bari mu mujyi bayikubira ntabagereho.

Gusa igitangaje kandi ni uko abo bayobozi bavugwa, usanga nabo bataka kubura igishoro. Ibintu bisaba ubuyobozi kuzagenzura neza imitangire y’ayo mafaranga.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kigali.

 May 25, 2023 - 12:40