Museveni yashinje banki y'isi gushaka gushyira agahato Uganda ku itegeko rihana abatinganyi.

Yoweri Museveni; Perezida wa Uganda, yashinje banki y'isi gushaka gushyira agahato kuri leta y'igihugu cye kubera itegeko ryayo rihana abatinganyi. Ibi yabitangaje nyuma yuko banki y'isi ivuze ko ihagaritse inguzanyo nshya iyo ari yo yose kuri Uganda kubera itegeko rihana abayramana bahuje ibitsina, ivuga ko rinyuranyije n'indangagaciro zayo.

kwamamaza

Gusa mu itangazo rye, Museveni yavuze ko Uganda izatera imbere yabona inguzanyo cyangwa itazibona. Yavuze ko bibabaje kuba banki y'isi irimo gushaka guhatira kureka ukwemera kwabo, umuco wabo, umuco n’ubusugire by’abanya-Uganda, yifashishije amafaranga.

Yongeyeho ko “Rwose basuzugura Abanyafurika bose. Ntidukeneye igitutu cy'uwo ari we wese kugira ngo tumenye uko dukemura ibibazo byo muri sosiyete yacu. Ni ibibazo byacu.”

Ariko Museveni yavuze ko igihugu cye gikomeje kugirana ibiganiro na banki y'isi kugira ngo impande zombie zirinde uko kuyobya, igihe bishoboka.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, nibwo Perezida Museveni yashyize umukono kuri iryo tegeko rihana abatinganyi, bazwi nk'aba LGBTQ+. Iryo tegeko riteganya igihano cy'urupfu ku cyo ryita ubutinganyi bukaze ndetse n'igifungo cy'imyaka 20 ku kwamamaza ubutinganyi.

Iryo tegeko ryamaganwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Uganda no mu mahanga. Umuryango w'abibumbye (ONU/UN), Amerika n'ibindi bihugu bimwe na byo byamaganye iryo tegeko rishya.

Banki y'isi ikurikiye Amerika mu gufatira ibihano Uganda kubera iryo tegeko rihana abatinganyi.

Nimugihe ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje gushinjwa guhatira Africa kwemera ubutinganyi mugihe bitandukanye n’amahame y’abawutuye, kubwamamaza ndetse n’ibindi , mugihe ibihugu bihanganye nk’Uburusiya bwibanda ku bijyanye n’umutekano, naho Ubushinwa bukibanda ku bikorwa remezo.

Iyi ni impamvu ikomeye ituma hibazwa niba ibihugu byo mu burengerazuba bibona ikibazo Africa ifite ari ubutinganye cyangwa niba ikeneye gutera imbere n’umutekano.

 Aug 10, 2023 - 12:11