Ba minisitiri b'umutekano b'u Rwanda na RDC bitabiriye ibiganiro bya AFC/M23 na RDC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Vincent Biruta, na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani, bitabiriye ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije gushaka umuti w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23.

kwamamaza

Aba bayobozi bombi bitabiriye ibi biganiro ku butumire bw’ubuhuza bwa Qatar, nk’uko byemezwa n’igitangazamakuru RFI.

Ibiganiro biri mu cyiciro gishya gikurikira ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena (06) 2025. Muri ayo masezerano, impande zombi ziyemeje gushyigikira ibi biganiro biyobowe na Qatar ndetse n’imbaraga zigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro no kuyambura intwaro.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika n’igihugu cya Togo, bose bari muri ibi biganiro nk’indorerezi. RFI ivuga ko kuba aba ba minisitiri bombi bitabiriye bitagarukira ku kugaragaza ko ibihugu byombi byabyitayeho, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko ibi biganiro bishobora kuba intangiriro y’impinduka zifatika.

Amakuru ava muri Doha agaragaza ko ibiganiro biri kuganirwamo byibanda ku nkomoko n’imizi y’amakimbirane y'ingutu amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC. Ni ibiganiro bigoye bisaba ubushishozi no kwihangana gukomeye, nk’uko bamwe mu bakurikirana hafi ibyo biganiro babivuga.

Muri Gicurasi (05) uyu mwaka, Qatar yari yashyikirije impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro, ariko nyuma y’ibiganiro byimbitse, uwo mushinga wagiye uhindurwa inshuro nyinshi.

Intego ni ugushaka uko impande zombi zahuza ibitekerezo, zikagerwaho n’amasezerano arambye, ashingiye ku kubahiriza ibyo buri ruhande rwiyemeje.

@rfi

 Jul 11, 2025 - 11:16