
Umudipolomate wo muri Congo (RDC) yafatanywe ibiyobyabwenge muri Bulgaria
Jul 21, 2025 - 09:46
Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafatiwe muri Bulgaria ari kumwe n’abandi bantu babiri, bagerageza kwinjiza muri Turukiya ibiyobyabwenge bikomeye bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika.
kwamamaza
Uwo munyekongo w’imyaka 40 y’amavuko yari kumwe n’Umunya-Bulgaria w’imyaka 43 ndetse n’Umubiligi w’imyaka 54 ariko bose bakaba baravukiye muri RDC.
Mu gihe baramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, bahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 15 na 20 nk’uko giteganywa n’amategeko ya Bulgaria ahana ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Ifatwa ry'uwo muntu ufite Pasiporo y’Abadipolomate (uri mu butumwa bwa RDC muri Bulgaria) ryatumye amahanga akurikiranira hafi icyo kibazo, ndetse hashobora kubaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


