Hunter Biden; Umuhungu wa Perezoda Joe Biden ashobora gukurikiranwa ku byaha bijyanye n’imisoro.

Ikigo cy’iperereza ryo hagati muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [FBI ]gifite ibimenyetso bihagije kugira ngo Hunter Biden akurikiranyweho ibyaha bijyanye no kunyereza imisoro hamwe no gutanga ubusobanuro bukubiyemo ibinyoma kugira ngo agure imbunda, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru CBS.

kwamamaza

Hunter Biden; umuhungu wa Perezida Joe R. Biden, amaze igihe akorwaho iperereza kuko ryatangiye muri 2018.

Umwanzuro wo kumukorera dosiye mpanabyaha ubu iri mu biganza by’umushinjacyaha mukuru muri leta ya Delaware.

Icyakora umunyamategeko wa Hunter avuga ko nta mutegetsi wo mu rwego rw’iperereza wigeze amwegera, ndetse ahakana ko nta mategeko uwo yunganira yarenzeho.

Ikigo cya Amerika gishinzwe ubutabera cyanze kugira icyo kivuga ku bivugwa kuri Hunter.

Hunter Biden w’imyaka 52 ni umunyamategeko akaba  n'umuntu uvuga rikijyana yakoreye hanzeya Amerika, harimo mu Bushinwa no muri Ukraine.

Mu 2014 yarasezerewe mu gisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi bamaze gusanga yaranyoye  ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa  kokayine (Cocaine).

Washington Post ivuga ko abashinzwe iperereza  ku rwego rw’igihugu batangiye kumukoraho iperereza mu 2018, iperereza rikaba ryaratangiye rishingiye  ku mafaranga yakoreshaga mu bikorwa bye yakoreraga mu mahanga.

Nyuma y’iminsi, iperereza ryatangiye kwibanda kukureba niba Hunter yaramenyekanishije umutungo we ndetse akanatanga ibisobanuro bikubiyemo ibinyoma ku mpapuro yakoresheje ubwo yajyaga kugura imbunda mu mwaka w’2018.

Mu gitabo cyasohowe umwaka ushize, yari yemeje ko icyo gihe yarakinywa ikiyobyabwenge cya  kokayine.

Ariko Washington Post ivuga ko icyo gihe bamubajije niba akoresha ikiyobyabwenge cya Marijuana cyangwa se ikindi cyose cyamutwara ubwenge akavuga ko ntacyo  kandi yarabifataga.

 Ibirego mpanabyaha bifite inkomoko ku binyoma biri ku ifishi yaguriyeho imbunda bikomeje kuba imbonekarimwe mugihe kandi buri mwaka biba bibarirwa mu Magana.

Mu itangazo ryoherereza CBS, Chris Clark ; umwunganizi wa Hunter Biden avuga ko yizeye ko urwego rw’ubutabera ruzakora iperereza ritabogamye ndetse rukanaburanya abasohoye amabanga ku bijyanye n’iri perereza.

 Chris Clark, yagize ati: “Nk’uko ari nkenerwa kandi bisabwa n’amategeko, twizeye ko abashinjacyaha barigukorana ubwitonzi bwinshi, atari ibyemezo by’abashinzwe iperereza gusa,ariko kandi n’ibindi bimenyetso  byo muri iyi dosiye, harimo n’ibimenyetso by’uregwa.”

"Iki ni igikorwa cy’abashinjacyaha. Ntibagomba guterwa igitsure, kwihutishwa cyangwa ngo banengwe kubera bari gukora icyo bashinzwe.”

Yongeraho y’uko atigeze avugana n’umuntu n’umwe mu bakoze iperereza.

 Anavuga ko inkuru yatangajwe bwa mbere na Washington Post itanzwe n’abashinzwe iperereza yabogamiye ku ruhande rumwe kandi ikubiyemo ibinyoma.

Hunter Biden amaze igihe kitari gito agenzurwa n’abo ku ruhande rw’aba Conservateurs/Conservative basanzwe bavuga ko ibikorwa bye by’ubucuruzi akorera mu mahanga byuzuye  ruswa.

Abarepubulikani biyemeje kumukorako iperereza igihe babona ubwiganze mu nteko ishingamategeko y’Amerika, yaba mu basenateri cyangwa abadepite mu matora azaba mu kwezi gutaha k’Ugushyingo(11).

Ibi bikomeje kuba mu gihe Hunter Biden yemera ko ubuzima bwe bwabayemo ibibazo kandi ko yigeze kunywa ibiyobyabwenge, yaba se Biden cyangwa we, bombi bahakana ko nta bikorwa binyuranyije n’amategeko yagiyemo.

Icyakora yemeye ko yarazi ko hari iperereza riri kumukorwaho mu Ukuboza 2020.

Mu itengazo rye, Hunter yavuze ko yarafite icyizere ko igenzura ry’abahanga ridafite aho ribogamiye rizagaragaza ko yakoze ibikorwa bye mu nzira nziza kandi akurikije amategeko, abifashijyemo n’abajyanama bazobereye mu bijyanye n’imisoro.

Mu kwa kane, umukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu Joe Biden, Ron Klain, yavuze ko Perezida Biden yizeye ko umuhungu we atigeze arenga ku mategeko, ariko ko ari igikorwa kireba urwego rw’ubucamanza kandi ko ibiro bya Perezida bidashobora kubyivangamo.

Mu 2018, Hunter Biden yakozweko iperereza nyuma y’aho uwari umukunzi we icyo gihe ataye imbunda ye mu gikapu cy’imyanda hafi y’ishuli, nk’uko byavuzwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika.

Bivugwa ko abakozi bo kigo cy’iperereza  bahise bahagera ndetse mu kugera ku isuka rya Delaware yaguriwemo iyo mbunda mu ntangiriro z’uko kwezi basaba guhabwa ifishi yerekana amakuru ye yo mugihe cyahise.

Nyir’iduka ryanze kubaha izo mpapuro kuko nta byaha yashinjwaga.

 Oct 7, 2022 - 12:02