
Musanze–Rwaza: Umusaza w’imyaka 69 yasanzwe yapfiriye mu mugozi
Jul 16, 2025 - 10:11
Mu kagari ka Nyarubuye, mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umusaza witwa Ntuyahazi w’imyaka 69, wasanzwe yapfiriye mu mugozi. Abaturanyi be bavuga ko yari aherutse kugerageza kwiyahura yijugunye mu mugezi wa Mukungwa, ariko icyo gihe umugambi we uburizwamo.
kwamamaza
Abaturage bavuga ko uwo musaza bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye kandi yari amaze igihe avuga ko aziyahura, nubwo nta mpamvu yihariye bagaragaza yamuteye ibyo bitekerezo. Kuri iyi nshuro, yabigezeho koko, nubwo iperereza rigikomeje.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwaza bwahamirije Isango Star ko bwamenye iby’aya makuru, kandi ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye urwo rupfu.


@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


