
Musanze:batunguwe n'imashini yazindutse zibarandurira imyaka, inzu zikangirika
Apr 16, 2025 - 17:04
Abaturage bo mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Kimonyi baravuga ko batunguwe n'imashini ikora imihanda yaje ikabarandurira imyaka, ikangiza amazu n'indi mitungo kandi nta no kubateguza. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko atari ko byari bikwiye gukorwa ariko bugiye kubikurikirana kugirango bahabwe ingurane.
kwamamaza
Aba baturage bo mukagali ka kivumu bavuga ko batunguwe n'imashini iri gukora imihanda migenderano, yazindutse ibarandurira imyaka, n'indi mitungo irimo amashyamba n'ibindi bitandukanye.
Umwe muribo yabwiye Isango Star ko" nagiye kumva numva barantabaje bati inzu yawe iraguye! Nza niruka nuko koko ngeze hano nsanga igiti xyaguye ku nzu. Ndavuga nti ese ubundi ndaramira iki! Mbona abantu bashaka gusahura ibiti ndababuza , ndababwira nti ko mubona babigwishije ku nzu murashaka kuyihenura. Dore n'ingurube zari ziraha none ibiti imashini yabitabye, insina yazihiritse."
Undi ati:" uyu mugore hari ubwo rajya kubona akabona inzu imuguyeho. Saa tatu ( ejo) nibwo bakoze imihanda nuko haba ibishyimbo barabirandura, ubu abaturage bagiye guhura n'inzara. Ubushize twarabiteye ari umushogoro bararandura, none n'ubu nibwo tubonye bongeyea kugaruka batandura iyi myaka."
Bavuga ko hari n' ibyashobokaga kwimurwa basaba kubikuraho ariko abakoresha imashini bakanga.
Abaturage basaba ko imitungo yabo yahabwa agaciro ikwiriye kuko batategujwe ngo bange kuyikuramo, cyane ko abenshi yari yo mizero yimibereho yahazaza.
Umwe ati:"tuba twararetse gutera imyaka. Inzego bireba baturenganura, ibyo twari dufite bakareba icyo baduha."
Undi ati:"baba babateguje, wenda bakabanza no gutema ibi biti bangije nuko bakabona kunyuzaho ibikorwa byabo."
"Bakabaye barabateguje bakaba bazi ko nko mu cyumweru bazaca umuhanda, ibintu birimo mube muri kubikuraho."
Icyakora umuyobozi ww'akarere a Musanze wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage UWANYIRIGIRA Clarisse, avuga ko bitari bikwiye kugenda gutyo, bagiye gukurikirana iki kibazo aba baturage bagahabwa ingurane.
Ati:" ubundi uko bikorwa, abaturage bakora inama bakagaragarizwa ahantu imihanda... bakumvikana igihe imihanda izatangira gucibwa nta myaka irimo cyangwa imyaka yeze. Reka rero mbaze numve niba koko baranyujije imashini mu myaka y'abaturage ndebe niba batarayibabariye. Kuko ni uburyo bubiri: bashobora kuyibabarira kugira ngo bayibishyure."
Aba baturage bari barahinze mu mirima yanyujijwemo iyi mihanda irimo ibishimbo byaranduwe bimaze kurira imishingirizo, ibiti, ibigori ndetse namwe mu mazu akaba yasigaye anegetse, aho yabagwaho. Nimugihe hari n'abatayarayemo ndetse n'abari gutekereza aho bazakura ibyo kurya baranduriwe imyaka mu mirima.
@ Emmanuel BIZIMAMA/ Isango star -Kimonyi, Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


