Amajyepfo: Barishimira kugaruka k’umuco wo kumurika Inyambo nyuma y’imyaka 60

Abatuye iyi iyi ntara barasaba ko umuco wo kumurika Inyambo wagezwa no mu tundi turere, kugirango bifashe ababyiruka kurushaho kumenya amateka y'igihugu. Ni nyuma y'aho mu Karere ka Nyanza hakorewe ibirori by'iserukiramuco ryo kumurika Inyambo, ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka irenga 60 bidakorwa.

kwamamaza

Kumara iyi myaka irenga 60 iserukiramuco ryo kumurika Inyambo ridakorwa byagizwemo uruhare n'amateka y'igihugu. Ubwo abazitagaho bahungaga,nazo zagiye zizimira. Abatuye Intara y’Amajyepfo bashimira umukuru w'igihugu wongeye kugarura uyu muco w'inyambo zamurikirwaga umwami mu rwego rwo kugaragaza imibanire y'abanyarwanda.

Umuturage umwe yagize ari: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niwe watugaruriye Inyambo mu gihugu yo kagira Inka n’abana. Twarabyishimiye cyane.”

Umubyeyi uri mu kigero cy’izabukuru ati: “byaturenze kuko tuzi inyambo turi abana batoya.”

Undi ati: “ Intore izirusha intambwe! Buriya ibi byose niwe tubikesha. Turashimira Paul Kagame; Umuyobozi w’igihugu cyacu.”

Igitaramo, imbyino gakondo ndetse no gusobanura amateka y'Inyambo nibyo byiganje mu iserukiramuco ryo kumurika Inyambo aha i Nyanza, aho ryitabiriwe n'abanyacyubahiro barimo abo mu nzego bwite za leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n'abandi….

Abaturage babyitabiriye bagaragaza ibyishimo ariko bagasaba ko byagezwa no mu tundi turere, bigafasha ababyiruka bakarushaho kumenya amateka y'igihugu.

Umwe ati: “aho tubiboneye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atugaruriye Inyambo mu gihugu, twifuza ko nibura buri karere kajya kagaragaza Inyambo.  Nkatwe abakuru tukajya kwereka Inyambo abana batoya, tukabereka amazina y’inka, inkera z’inka…uwo muco ntucike ugakomeza.”

Undi ati: “nk’abaturage twishimiye ukuntu bamuritse inyambo, iki ni ikimenyetso cy’umuco utazacika. Ikigaragara ni uko bidakwiye kubera I Nyanza mu rukari ahubwo byagakwiye kurenga bikagera mu ntara zose noneho hakajyaho umunsi wo kumurika Inyambo. Kuko nk’ubu hari abanyacyangugu batabashije kugera ha! Mu Ruhengeli hari abatabashije kugera aha….”

Nubwo ibi birori byabereye mu ntara y’Amajyepfo, ntibabujije ko hari abava mu zindi babyitabira.

Umukecuru umwe wavuye mu karere ka Rwamagana ko mu ntara y’Iburasirazuba yagize ati: “ navuye I Rwamagana, nabyakiriye neza kuko ndifuza ko Inyambo zigaruka zigakwir uturere, abana bavuka bakabona Inyambo nk’abavutse kera.”

KAYITESI Alice; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, avuga ko iri serukiramuco ryateguwe mu rwego guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco bityo kurijyana no mu tundi turere bizigwaho.

Ati: “ murumva ko ari igikorwa cyongeye gusubukurwa nyuma y’imyaka 70. Ariko ubwo ari icyifuzo cy’abaturage kandi ubuyobozi bukaba bubereyeho abaturage, ni icyifuzo cyazasuzumwa neza. Gusa icyo twiyemeje ni uko iki gikorwa tukigira ngarukamwaka hano mu karere ka Nyanza, ku bufatanye n’inteko y’umuco.”

“ rero ibyifuzo tubereyeho kubakira no kubafasha ko bishyirwa mu bikorwa. Kandi nkuko mwabibonye uturere twacu, ubukerarugendo bushingiye ku muco bugenda bwaguka, no mu karere ka Gisagara mwahabonye urundi rugo rw’Inyambo. Numva ari igikorwa tuzatekereza tugafatanya kigashirwa mu bikorwa binagendanye n’ubushobozi.”

Kuva inyambo zagarurwa mu gihugu mu 2011 by'umwihariko mu Ngoro y'Abami mu Rukari, abakerarugendo bikubye kabiri bava ku 14 000 ku mwaka bagera ku 28 000 . Magingo aya bamaze kugera ku bakerarugendo 50 000 ku mwaka, binjiza amafaranga y'u Rwamda asaga miliyoni 100.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 27, 2024 - 17:38