Hagiye gutangizwa Rwamagana Night Run mu kubyaza umusaruro imihanda mishya n’amatara

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko mu rwego rwo kubyaza umusaruro no mu kiciro cya siporo, imihanda ya kaburimbo izenguruka mu mujyi wa Rwamagana ndetse yose yashyizweho amatara amurika mu masaha ya y’injoro,igiye kujya yifashishwa hakorwa siporo ya ninjoro yiswe Rwamagana Night Run.

kwamamaza

Imihanda mishya ya kaburimbo yubatse mu mujyi wa Rwamagana, ndetse izenguruka ibice byose bigize uyu mujyi kandi iriho amatara amurika mu masaha y’injoro. Abaturage bavuga hari byinshi yabafashije birimo nko gutuma ibinyabiziga byabo bidahura n’ikibazo cyo gupfa bya hato na hato.

Banashima ubuyobozi bwumva ugusaba kwabo bukabaha imihanda nk’iyi,bityo nabo babwizeza kuzayibungabunga kugira ngo ntizangirike.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “icyo bivuze, bitugaragariza ubuyobozi bwita ku baturage n’icyerekezo cy’ubuyobozi bwacu. Byadufashije kuba ibinyabizuga ubu bigenda neza kandi n’amapiece yabyo, kubera kaburimbo, ntabwo abantu bahindura buri gihe nk’uko byari bimeze.”

Undi ati: “ kugira ngo ibikorwa byubakwe hari ahantu biba byaraciye, byarateguwe n’inzego cyangwa se umudugudu  ukagaragaza icyo wifuza, umudugudu ukabijyana ku Kagali, Akagali kakabijyana ku Murenge, tukabifataho icyemezo n’ubuyobozi bw’Akarere bukadufasha kubishyira mu bikorwa. Rero abaturage twese, noneho igisigaye ni ukubungabunga ibikorwaremezo. Twese tubishyizemo imbaraga zacu n’abaturage....”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko mu kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana batekereje no gushyiraho urumuri kugira ngo bifashe abacuruzi gukora amasaha menshi.

Ariko avuga ko mu kuyibyaza umusaruro mu bundi buryo, igiye kujya yifashishwa n’abaturage bidagadura biciye muri siporo ya nijoro yiswe ‘Rwamagana Night run’.

Ati: “urabona ko yahinduye ubuzima bw’abaturage, ni imihanda ya kaburimbo, myiza mu mujyi Rwagati ndetse ifite n’amatara yo ku mihanda  ku buryo umuturage wese abasha kugenda atanyerera kandi akaba yagenda ku manywa na nijoro.”

“ ngira ngo tuzatangiza icyitwa ‘Night Run’, aho abaturage bazajya bakora siporo ku kagoroba saa kumi n’ebyiri, bakora siporo rusange. ni ukubera ko hari imihanda myiza hari n’amatara kuko mbere ntibyashobokaga. Ariko n’abacuruza bashobora gucuruza amasaha menshi, n’abagenda bakagenda amasaha menshi nta nkomyi.”

Imihanda ya kaburimbo mishya izenguruka mu mujyi wa Rwamagana igera ku icyenda ireshya n’ibirometero 6.5 yuzuye itwaye miliyari ishanu na miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo umwe w’ibirometero bibiri uva kuri gare ujya ku gakiriro ka Rwamagana ubwo ugashamikiraho ibiri igera mu mujyi. Hari kandi indi itandatu ireshya n’ibirometero 4.5 yubatswe mu kiciro cya kabiri iyo ikaba izenguruka mu mujyi nyirizina.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 12, 2024 - 15:14