Hoteli zirakangurirwa gushaka ikirango cy’ubuziranenge nk’ibyazifasha kunoza imikorere.

Ikigo cy’igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, kirasaba hoteli kuyoboka inzira yo gusaba ikirango cy’ubuziranenge mu Rwego rwo kurushaho kwita ku mutekano, cyane cyane uw’ibiribwa bitangirwa muri Hoteli. Ibi bitangajwe nyuma yaho Hoteli 16 zihawe iki kirango. Bamwe mu bayobora hoteli zahawe ikirango bavuga ko cyazanye impinduka zikomeye ku mikorere yabo.

kwamamaza

Umujyi wa Musanze ni uwa 2 mu yunganira Kigali, ukaba igice cyihariye urwego rw’Ubukerarugendo bw’U Rwanda. Kuri za hoteli zifasha mu kwakira ba mukerarugendo,nyinshi nta kirango cy’Ubuziranenge zifite kandi bishobora gutera abazigana gushidikanya ku buziranenge bw’ibyo bakirizwa.

Ku ruhande rwa bamwe mu banyamahoteli bagenzuwe bikemezwa ko hoteli zabo zujuje ubuziranenge, bavuga ko batangiye kubona inyungu zabyo ugereranyije n’imikorere yabarangaga mbere.

Umwe yagize ati: “Tumaze kukimenya byahinduye imikorere, hari n’ibintu twataga atari ngombwa. Gusesagura ibintu kubera yuko tutazi kubibungabunga ndetse ibindi bigapfa bitagombaga gupfa kubera ko twabibitse nabi. Ibindi tukabifata bitameze neza, muri condition zo gufatwamo nuko bikadupfiraho.”

“icyo byahinduye rero ni imitunganyirize, ni imibikire n’urwunguko muri rusange kuko buriya hari byinshi byapfaga ariko ubu bitagipfa ubusa.”

Undi ati: “hari abakiliya bashoboraga kurya bakavuga ko ibyo biryo bitari bimeze neza. Ariko kuko tutari dufite ubumenyi burenzeho, tukaba tutabasha aho dushakira umuti w’iki kibazo. Ugasanga turi kuvuga ngo wariye ahandi, wenda hari indi hoteli wagiyemo! Ariko aka kanya nta mukiliya wari wabitubwira kuva twafata iki kirango cy’ubuziranenge, nkuko mbere byabagaho.”

 MULINDI Jean Bosco; Umuyobozi Ushinzwe Ibyangombwa by’ubuziranenge ku bicuruzwa mu Kigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, avuga ko kugeza ubu kuba hoteli idafite ikirango cy’ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku mikorere yayo.

Ashishikariza Hoteli zose gutangira urugendo rwo kugira iki kirango, ati: “Mu ngaruka twavuga harimo gutakarizwa icyizere. Ikindi ni ibihombo kuko iyo utujuje ubuziranenge Bizana ibihombo byinshi. Niyo mpamvu rero tugira inama buri wese ushaka kwinjira muri iyi business kugisha inama ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge agitangira, akiri mu nyigo kugira ngo babashe kumusobanurira ibyibanze bikenerwa no kumufasha kubishira mu bikorwa.”

Iki cyemezo cy’Ubuziranenge gihabwa za hoteri kiboneka binyuze mu bugenzuzi ku bw’ibipimo ngenderwaho mu ruhando mpuzamahanga ku mitunganyirize y’ibiribwa kuva mu murima kugera ku meza bigera kuribwa, kikaba ari cyo gisobanura neza ubuziranenge bw’ibiribwa.

Kugeza ubu, hoteli zifite iki kirango zitaraba nyinshi mu Rwanda ibisaba izindi mbaraga zatuma iyi ngeri yunganira ubukerarugendo bufatwa nk’inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu irushaho kunogera abayigana.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jun 13, 2023 - 10:50