Musanze:Bahangayikishijwe n'abatera amabuye ku nzu zabo buri joro.

Hari abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bahangayikishijwe nuko kuva icyunamo cyatangira buri joro amazu yabo aterwaho baterwa amabuye. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bwamenye ko iki kibazo kandi bugiye kubashakira umutekano wihutirwa byihuse.

kwamamaza

AYINKAMIYE Lecy yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Kimwe n’indi miryango 6 baturanye mu mudugudu wa Murambi uherere mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, avuga ko kuva batangira icyumweru cyo kwibuka ku itariki ya 7 Mata (04) mur’uyu mudugudu hatangiye guterwa amabuye.

Yagize ati: “Umukobwa yatabaje, nahise mbyuka mfungura idirishya ryo kuri salon [mu ruganiriro] ngira ngo ndebe ikibaye. Arambwira ngo bari kudutera amabuye! Akibivuga atyo, aba ateye irya kabiri.Twahise twambara turasohoka tujya hanze ndetse n’abaturanyi baraza, twaravuze tuti umuntu uteye ibuye rya 4 ntabwo ari kure ari hafi aha, ntabwo ari kure.”

“ariko uko bateraga amabuye yavugaga niko abantu bacaga hirya no hino ngo barebe ko bamubona ariko birangira nta muntu babonye.’

Ayinkamiye anavuga ko no hakurya ku muturanyi we muri uwo mudugudu witwa IRAGUHA Emeline batangiye gutera amabuye ku isaa mbili kuburyo yatangiye gucogora saa yine z’ijoro, bahamagaye ubuyobozi kuburyo amabuye ya nyuma yatewe buhageze.

Ati:“Ubwo nari nsohotse ngiye hanze mfite amasahani numva bateye ikibuye hejuru y’inzu yanjye nuko nirukira mu nzu. hashize akanya barongera batera irindi hejuru y’inzu yanjye, irya gatatu…nuko duhamagara inzego ziraza na Komanda araza, ndetse irya gatanu bariteye Gitifu nawe ahari. Nabo nyine birabacanga...!”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga guterwa amabuye n’abantu bataramenyekana batanatinjye inzego zibanze zibegereye byatumye bagira ubwoba.

Bavuga ko hari aho batambuka bagahabwa akato, kubwirwa amagambo abakomeretsa n’ibindi biba mur’ iki gihe cyo kwibuka.

Umwe ati: “Mu mutima nta mahoro dufite pe! ni ukuryama …nta mahoro  dufite. Njyewe nagiye hariya mu isantere ngiye guhaha, nuko nsha ku bagabo batatu bahagaze nuko barangije baravuga ngo dore ka gakobwa k’agacikacumu ngo kaba muri ya mazu y’abatishoboye.”

Undi ati: “yatanze amakuru y’uko inzu iri kubakwa nta byangombwa noneho bisa naho bamwishizemo kuburyo hanavugiwe amagambo akomeye. Ubwo amakuru yaramaze kumenyekana, Mudugudu [umuyobozi w’umudugudu] yaje kubahagarika ababwira ngo nimuhagarike kubaka twajwemo.”

Uyu muturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, avuga ko iyo basesenguye ayo magambo yose basanga ko “twajwemo ni ikinyarwanda nawe uracyumva! Twajwemo nyine kuko twari twisanzuye, twari twifite dufite uburenganzira none twabonye inkomyi!”

Uretse guterwa amabuye ku munsi wa mbere w’icyumweru cy’icyunamo ndetse no mu minsi ikurikiraho abaturanyi babo batewe amabuye.

Ramuli Janvier; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko bamenye iki kibazo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, batuye muri murambi. Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kubashakira umutekano wihariye  kugira ngo bidasubira.

Yagize ati: “ …yaba ibyo mu ijoro rya 7 …na mbere yaho yagaragajeko yatewe amabuye. Ubwo rero niho tuzakorera inteko y’abaturage mu rwego rwo kuganiriza abaturage no guhumuriza iyo miryango, hashyirwemo imbaraga kugira ngo bitazasubira kuko aho bateye bwa mbere ni ho bongeye gutera …!”

Mu bigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo hagaragaramo ko igisobanuro cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside kiri mu tegeko nomero 59/8/2018,aho mu ngingo ya 3 y’iri tegeko basobanuramo ko ari umuntu ukora mu ruhame igikorwa, cyangwa mu magambo, munyandiko no mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muribo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku dini, kigahanishwa igifungo kiri hagati y’imwaka 5 kugeza kuri 7, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500.000Fr na 100.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -mu mudugudu wa Murambi - Musanze.

 Apr 13, 2023 - 11:18