Musanze: Abagore n'abakobwa binjiye irondo ry'umwuga ngo bahashye ibisambo byigira nkabo

Ubuuobozi bw'umurenge wa Muhoza buravuga ko bwahisemo kwinjiza abagore n'abakobwa mu irondo ry'umwuga kugira ngo bushakire abatuyemuri uyu mujyi umutekano. Nimugihe abatuye mu tugari twa Mpenge na Kigombe turimo umujyi wa Musanze bavuga ko bugarijwe n'ubujura bw'abiyoberanya bakigira abagore bakabiba; haba mu ngo no mu nzira.

kwamamaza

Mu bihe bitandukanye abatuye mu karere ka Musanze, by'umwihariko mu mujyi wako, bakunze gutaka ubujura burimo n'ubukorwa n'abagore, abandi bakihindura nkabo. Basaba ko bwahagurukirwa.

Umwe mubahatuye yagize ati:" yambaye bya bitenge byiza nuko dusanga koko iyo nzu yayitoboye yibye flat (TV), ibitenge, radio, amplification, decodeur, CD n'ibindi. Naramubajije nti ' ese kuki wambaye ibitenge by'umugore kandi uri umugabo?' yavuze ngo ni uburyo bari gukoresha muri iyi minsi bwo kwiba, ubundi bari kwambara imyambaro y'abagore kuburyo irondo ...bagira ngo ni abagore bavuye gucuruza bakerewe gutaha."

Undi yunzemo ati:" turasaba ubuyobozi kuko ba Mudugudu, ayo malisite bafite barabazi, ntabwo bari hejuru y'amategeko y'igihugu."

Abiganjemo abagore n'abakobwa bo mu Murenge wa Muhoza, mu kagali ka Mpenge, biyemeje gukora irondo mu rwego rwo gushakira umutekano abatuye mu mujyi no mu nkengero zaho.

Umugore umwe yagize ati:" benshi bica intege ariko njyewe narahagurutse numva nshaka gukorera igihugu mu buryo bwo gushakira umutekano abaturage n'ibyagezweho. Nk'abagore batwitegaho umusaruro ukomeye kandi uhambaye, by'umwihariko nko kubona umukobwa cyangwa umumaman muri iki gihe ukura amaboko mu mufuka akajya kurara ijoro ahangana n'abajura cyangwa n'abandi basa n'abatifuriza umutekano mwiza igihugu."

Undi ati:" twe dufite ubushake bwo kubikora kandi turabikunda."

NTAMBARA Allan; umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhoza, avuga ko kuba abagore n'abakobwa bari mu irondo ry'umwuga biri gutanga umusaruro ufatika mu kurwanya ubwo bujura kandi ko ari akazi kabeshaho abantu.

Yagize ati:" hari igihe umuntu yigiraga nk'umukobwa nuko bagatinya kumusaka, ariko hano twebwe dukora gender balance kubera yuko abantu bumvaga irondo ry'umwuga bakumva ari akazi gaciriritse. Ariko ubu, gahemba umuntu akaba yabaho."

"abo bigira abakobwa cyangwa se abadamu, muri iyi minsi twarabahashije kuko nta n'ubwo bongeye kugaragara."

Irondo ryikwije mu bikoresho by'ingenzi byose ryatangirijwe mu murenge wa Muhoza mu kagali ka Mpenge, ho mu karere ka Musanze. Ryitezweho impunduka no kubungabunga umutekano w'amanywa na nijoro mu bahatuye.

Kugeza ubu, mu tugari twose tugize umurenge wa Muhoza habarurwa abakora irondo ry'umwuga bagera 240.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 May 1, 2025 - 08:23