Musanze: Urubyiruko ruri mu bushomeri rurasabwa gukunda igihugu.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano arasaba Urubyiruko ruri mu bushorameri gukunda igihugu, Kugira ubutwari ndetse no kwirinda uburiganya mu byo bakora kuko bishoboka. Ni mugehe uru rubyiruko ruvuga ko nyuma yo gusobanukirwa amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu rugiye gushiraho akarwo mu kucyubaka.

kwamamaza

Urubyiruko rwihangiye imirimo rusaga 350 ruturutse hirya no hino mu gihugu rwongerewe ubumenyi n'ubushishozi kugira ngo rurusheho kuba indashikirwa mu byo rukora, no guharanira iterambere ry'abanyarwanda bose muri Rusange.

Yifashije ingero zizingiyemo umutuma w'uzuye ubutwari, ukukunda igihugu no kutava ku izima ry’icyo uri guharanira, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yagerageza kumvisha urubyiruko ko bishoboko kugera kucyo ruri guhananira bitanyuze mu buriganya, rukunda igihugu,  rurangwa n’ubutwari ndetse n’ibindi.

Gen. James Kabarebe, yagize ati: “Namwe ubwanyu mugomba kwihangana kuko ugize umutima muke, ntiwihangane, ukiba…muri iyi mirimo mukora ntacyo wageraho. Ahubwo wisanga mu munyururu, mu manza ntaho uragera. Rero ibintu byose ni ukwihangana.”

Yifashishije urugero, Gen. Kabarebe yavuze ko “ icyo gihe abantu bihanganiraga ibiremereye. Nibavuga kwihangana gukabije, tuvuge ngo umusirikari yarashwe ukuguru, nta miti dufite aho turi mu ishyamba, nta bitaro …ni ukumubagira mu mukenke nta n’ikinya gihari kandi ugukuru kuko kwarashwe kugomba gukatwa kugira ngo adapfa, nibura bamuce ukuguru.”

“ icyo bivuze ni iki :ni uko abantu bagomba kumufata bakamuzirika, umuganga agafata urukezo agakata! Murumva kwihangana kurenze uko ari ukuhe?”

Nyuma yo kumva inzira isa n’iy’inzitane yanyuzwe n'ingabo zabohoye igihugu kandi zishize hamwe, ubutwari bwaziranze burimo kwigombwa byinshi birimo no kumena maraso ngo zigere ku ntego, uru rubyiruko narwo rwemeza ko rugiye gushira ho akarwo mu kubaka igihugu rwirinda uburiganya mubyo rukora.

Umwe yagize ati: “Kwirinda uburinganya ni ukuvuga ko uyu munsi ninohereza ibicuruzwa mu mahanga ni uko ngomba kumenya ni ibihe bagenderaho kugira ngo ibintu byanjye babyakire. Uyu munsi ugakora ariko ejo ukabivamo. Rero urubyiruko twari hano ntabwo bizatworohera ko tureka gukora ahubwo tuzakomeza gushyiramo imbaraga kuko tuzi ko hari n’abandi babikoze mu gihe cyari gikomeye cyane.”

Undi ati: “Ni inkunga yo kugira aho ngera. Aho ngera rero niho turimo kugarukaho hano kuko iyo uri gutegura umushinga unerekana ko ese ko wowe uteye imbere, aho ukomoka, aho ukorera umushinga wawe bo babayeho bate?”

 Aya mahugurwa yari yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, yabereye mu karere ka Musanze mu Majyariguru y'igihugu.

Ni amahigurwa yasojwe ku wa mbere, aho urubyiruko ruvuga ko ruyakuyemo impamba izarufasha kwesa imihogo rwihaye.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Dec 7, 2022 - 11:07