
Musanze: Umusore w'imyaka 22 akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 5
May 12, 2025 - 20:36
Abatuye mu mudugudu wa Gasanze baravuga ko abatunguwe no gusanga umusore w'imyaka 22 ari gusambanyiriza umwana w'umukobwa w’imyaka 5 mu murima w'itabi. Polisi yu Rwanda ikorera mu majyaruguru yatangaje ko uwitwa NDAYAMBAJE Idrissa ukekwaho icyo cyaha yatawe muri yombi, agiye gukurikiranwa n'amategeko.
kwamamaza
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagali ka Cyabagarura, mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze. Byabaye ahagana saa tatu z'umugoroba, ubwo Nyirakuruza w'uyu mwana wari wabuze irengero ry'umwuzukuruza nyuma yo kumutuma ku muhanda agatinda ku mubona bakajya kumushaka.
Mu kujya kumushaka, nibwo basanze uwitwa Ndayambaje ari kumusambanyirizaga mu murima w'itabi, yikaze amatoroshi akiruka.
Umwe mu baturage babibonye yagize ati:" Baje kumushaka babona uwaruri kumwangiriza arirutse. Barebye basanga ari kuvirirana amaraso mu gitsina."
Undi ati:"Turatabaza tuti muramufate, noneho birangira yirutse, umwana asigara aho wenyine. Twaturutse ruguru, atwumvishe ariruka. Twamubaza uko byagenze, agasobanura uko babikoze."
Bavuga ko uyu mwana yababwiye ko atari ubwa mbere uwo musore amusambije, ahubwo ko yari yaratinye kubivuga. Basaba ko uyu mwana yahabwa ubutabera akwiye.
Umwe ati:"Yamujyanye ahantu mu murima w'itabi, hariya inyuma, aramusambanya ngo ntabwo ari ubwa mbere! We yavuze ko bahuye nk'inshuro ebyiri cyangwa itatu."
Yongeraho ati:" ni ibintu bibabaje kuko kuba umwana ungana kuriya akamburwa ubusugi!"
Undi yunzemo ati:" Ubutabera bukwiye bugomba kuboneka kuko uwamufashe arahari."

Polisi y'u Rwanda ikorera mu ntara y'Amajyaruguru yemeza ko ivuga ko yataye muri yombi ukekwaho gusambanya uyu umwana kandi agiye gukurikiranwa n'amategeko.
Nimugihe umwana we yajyanwe kwa muganga, n'kuko bitangazwa na SP Jean BOSCO Mwiseneza; umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara.
Yagize ati:" Umusore witwa NDAYAMBAJE Idrissa w'imyaka 22 yafatiwe mu Mudugudu wa Gasanze, mu Kagali ka Cyabagarura, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 5."
Igitabo cy'amategeko ahana mu Rwanda ateganya ibihano n'ibyaha muri rusange, ingingo ya 133 igaragaza ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y'imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu.
Iki gihano nicyo gishobora guhabwa Ndayambaje mugihe urukiko rwabimuhamya.
Nimugihe uyu mwana w'imyaka 5 yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bwibanze.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star mu - Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


