
Musanze: Umuryango w’abantu 8 wararaga mu ihema washakiwe aho kuba
Feb 7, 2025 - 09:32
Umuryango w’abantu 8 harimo uruhinja rw’amezi atatu watabarizwaga n’abahisi n’abagenzi nyuma yo kumara iminsi 7 urara mu ihema riri hanze ku muhanda, ugiye gushakirwa aho kuba mugihe ibindi bibazo bitararangira. Ibi byabaye nyuma y'uko ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza bwazindukiye kuri iri hema uyu muryango wabagamo.
kwamamaza
Ku wa gatatu nibwo Isango Star yabagejejeho inkuru y’umuryango w’abantu 8 wararaga hanze mu ihema riri mu kagali ka Cyabararika, mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze. Ku bufatanye n’izindi nzego zibanze, ku wa kane, ubuyobozi bw’uyu murenge bwazindukiye kuri iri hema.
Nyuma y’ibiganiro byahahuje abaturage n’ubuyobozi , abaturage bifuje ko bateranya amafaranga yo gushakira uyu muryango aho kuba, nk’uko NTAMBARA Alain; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza abitangaza.
Yagize ati: “ hari abaturage biyemeje kuba bakotiza amafaranga yo gukodesha ukwezi kumwe cyangwa abiri. Umuntu iyo bamukuye mu nzu arahungabana, no gutekereza bikaba ikibazo. Ubu natwe icyo tugiye gukora ni uko tugiye gufatanya nabo kugira ngo tubashe kuba twabafasha.”

Abaturage bishimiye ko intambwe yatewe n’ubuyobozi yo kuza kureba iki kibazo ariko ibyo guteranya amafaranga siko babibona mbere yo gushakirwa ubutabera bitewe n’akarenange bashimangira umuturanyi wabo yahuye nako.
Umwe yagize ati: “ari Ruhurura yamutembanye twamukotereza. Ariko yaje gusahurwa, yibwa n’abashaka kumunyaga umutungo we nuko niturangiza ngo tumukotereze?!”
Undi ati: “ahubwo Akarere kamukodeshereze kamukure ku muhanda. ariko akarengane , nk’ubuyobozi bukore uko bushoboye burenganure uyu muturage asubire mubye.”
Icyakora DUSABIMANA Angelique umaranye n’abana icyumweru muri iri hema arashima ko ubuyobozi bwamugezeho akaba yifuza ko yafashwa ibishoboka kugira ngo ave muri ubu buzima birimo guhabwa n’ubutabera.
Yagize ati: “impinduka zahabaye ni uko ubuyobozi bwahageze kuko kuva twahagera nibwo ubuyobozi bwahagera. Ubundi hazaga umuntu umwe, hakaza undi akigendera, akavuga ngo ibyo bintu byarabarenze. Kubera ko twajuririye mu karengane, badufashe bihutishe urubanza rwacu nuko turenganurwe ku mugaragaro.
Gusa Alain NTAMBARA uyobora umurenge wa Muhoza, avuga ko mu byihutirwa bagiye gukorera uyu muryango harimo kubafasha ibyibanze nuko abana bajye kwiga kuko bigaragara ko yatsinze ariko agatinda kujurira.
Yagize ati: “ bari barateje kasha mpuruza igaragaza ko uwatsinzwe atigeze ajya kujurira. Ubu rero nkuko mwari mwabibonye bari bashyize ibintu hano bisa naho bigaragara ko babuze ahantu bajya, hanyuma icyo twemeranyije ni uko bagiye gukura ibintu hano ku muhanda.…ariko muby’ukuri kwiga byo birakomeje kuko natwe twemeje kubaba hafi.”

Umunyamakuru w’Isango Star yarangije gutunganya iyi nkuru, hari amakuru aturuka muri iri hema agaragaza ko ibyo kuba abaturage babateranyiriza amafaranga yo kubakodeshereza batarabyemeranywaho, ahubwo basaba ko yahabwa ubutabera buciye mu mucyo.
@emmanuel Bizimana/ Isango Star-Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


