Musanze-Shingiro: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba gufashwa bakava mu gusabiriza no kwiba.

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Shingiro barasaba gufashwa kubona iby’ibanze birimo ibyo kurya kuko byabafasha kuva mu gusabiriza no kwiba imyaka mu mirima. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko hakenewe cyane kubanza kubafasha guhindura imyumvire muri rusange kuko uretse nabo bahabwa amatungo bakayagurisha atari umwihariko wabamwe gusa.

kwamamaza

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mukagali ka Mugari ko mu Murenge wa Shingiro, bemeza ko abenshi batunzwe no kujya kwiba imyaka mu mirima basaruyemo, ibyo bita guceba.

Umwe yagize ati: “ni ukujumbura no kujya mu kw’abandi nuko ugaceba!”

Undi ati: “Burya kwiba ho hari n’igihe bajya mu kijumbure cy’abandi bakabirukaho! Kubera iki? kubera kutabona uko babaho.”

Umunyamakuru w’Isango Star, yavuye ahitwa ku kiraro, aho avuga ko yahuriye n’abantu benshi  bashimangiye iby’aya makuru, nuko akomereza mu mirima yo hasi, aho yasanze abasigajwe inyuma n’amateka bari mu mirima y’abandi bakuramo ibirayi byasizwe inyuma, ibyo bita guceba.

Umwe asa n’umwereka uko babigenza, yagize ati: “ni guca nuko nabona akarayi …nuko nkaba ntereye mu mufuka gutyo.  Nkaba ngiye ahandi bakuye umugozi , aha ndakibuze…nkanjye hano bakuye undi mugoze…do ndakabonye, nkaba ndagatwaye, me!”

Bavuka ko ibi bikorwa by’ubujura babiterwa no kuba nta mikoro kuko niyo banyiraho babasanze mu isambu yabo bahuriramo n’ingorane zirimo gukubitwa ndetse n’ibindi.

Banavuga ko abenshi nta mikoro yandi yo kubaho kuko n’imirimo y’abatishoboye harimo abatayihabwa ahubwo bagafatwa nkabo kwirwanaho no gusaba .

Umwe ati: “iyo akazi kabonetse kabona bake, twe bakavuga ngo dushoboye kubungabunga mu baturage, ngo nta kazi twabona”

Undi ati: “benshi babona ko turi kubangamirwa nuko bakabura aho bahera bavuga!”

“ ni ukwiba! None mu mirima y’abandi ntawavuga ngo ni ukwiba! N’ibi bidutunze, nta bindi! Ni nka gutya twasanze umu bakuye [basaruye] tukajyamo! Iyo agusanzemo naniko akugirira nabi! Kudukubita ahubwo no kujya ku bitaro birimo!”

Aba baturage barasaba ko bafashwa ibyibanze byo kubaho nuko bakava ku gusabiriza no kwiba kuko hari n’ubwo begerwa ibikorwa bisa n’ibyabasize, nkaho bahabwa inka n’ibindi bikarangira babigurishije kubera ko ntacyo kurya baba babona.

Umwe ati: “byose twabona ari ibyo kurya, ari ibyo korora …mbese ibyo twabona byose twabyakira. “

Avuga ko kuba bahabwa amatungo bakayagurisha babiterwa n’inzara, ati: “ na ni inzara! Kubera ko mba ndi kurya rero, mugiye mugerageza no kudufasha n’utwo kurya wabona ukundu tworora ayo matungo.  None naburara kabiri, gatatu abandi bari kurya se nuko nkananirwa kuyigurisha!”

Undi ati: “ Ngaho mudufashe rero, ibi byo tubivemo byo kujya mu mirima y’abaturage. Ni ukuri kw’Imana, mugire uko mutugenza! None naburara …nyifite? Ni ukureba umuturage akampa udufaranga ngahahira abana bakarara bariye!”

Ramuli Janvier; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko gufasha abanyarwanda batishoboye bikwiye kureberwa muri rusange kuko hari n’abandi bagenerwa ibikorwa byo kubateza imbere bikarangira babirangayeho ariko bagiye kubatoza bose.

Ati: “ubufasha bw’abanyarwanda batishoboye bugomba kureberwa mu banyarwanda muri rusange, tutavuze ngo wenda icyiciro cy’abasogajwe inyuma n’amateka hari umwihariko wabo wundi wihariye. Ari abo duha inka bakazifata nabi, ari abo duha amazu bakayafata nabi…ntabwo ari abo muri icyo cyiciro gusa.”

“ Dukwiye kubirebera muri rusange kuko ni ikibazo cy’imyumvire! Iyo myumvire yo kutita ku bintu umuntu yafashijwe kandi byatwaye imbaraga leta nibyo dukwiye gutoza abaturage bacu kandi ubwo burangare tububona mu byiciro byose bitandukanye by’abanyarwanda.”

Abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma, hari aho hirya no hino mu gihugu bagiye bafashwa mu bikorwa byo kubateza imbere ariko ahenshi bikabananira, bakagaragaza ko babihawe byarabasize bityo bakagorwa no gukomezanaya n’abandi mu rugendo rw’iterambere igihugu kigezeho.

Urugero rwa hafi ni urw’abo mu murenge wa Base wo mu karere ka Rulindo, bagaragarijeIsango Star, ko inka bahawe abenshi zapfuye kubera ko bazihawe nta bumenyi bafite mu bworozi.

Ibi usanga bisaba inzego bireba kubanza kubategura mbere yo kubagenera ibikorwa by’iterambere batari bamenyereye.

@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star –Musanze.

 Jul 25, 2023 - 01:01