Musanze-Muhoza:Barasaba kongererwa umutekano kubera urugomo ruhakorerwa.

Abatuye muri santere ya KIRABO yo mu murenge wa Muhoza barasaba ko hakongerwa umutekano mu buryo bwihariye bitewe n’urugomo ruhakorerwa. Abahatuye bavuga ko hari abantu bakubitwa bakagirwa intere. Ubuyobozi bwa polisi mu ntara y’Amajyaruguru buvuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo.

kwamamaza

Ubusanzwe santere ya Kirabo ihereye mu kagali ka Kigombe mu  murenge wa muhoza, ho mu karere ka Musanze. Abakunda kuba umunsi ku wundi muri iyi santere bavuga ko badasiba kuhakubitirwa inkoni.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yagendereraga aka gasantere yasanze hari abagifite inkovu z’inkoni mu maso bavuga ko bahakubitiwe.

Umwe yagize ati: “Hano buri munsi baradukubita, bakatwambura telefoni. Dukorera hamwe hano mu isantere kandi dukubitwa buri munsi! None se ko nikoreraga ibiro 100, ariko ubu ibiro 50 kugira ngo mbyikorere mbivane muri gare mbigeze aha hejuru ni ikibazo! Kandi ni ukubera inkoni!”

 Aba baturage basaba inzego zishinzwe umutekano kongera muri aka gasantere uw’umwihariko kuko hari n’abahatuye bifatanya n’ababakubita kandi babaziza ubusa.

Nimugihe bivugwa ko Nyakwigendera Mutiyomba Ngoga Arsene yakubitiwe inkoni muri iyi santere ndetse bikaba bikekwako arizo zamwishe.

Umuturage yagize ati:“Abasore bamwirutseho bamukubita inkoni, inkoni bamukubise nko muri nyiramivumbin’ejo bundi muri morgue baramufotoye! Ni izo nkoni kuko nta ndwara ndetse nta n’umutwe yararwaye. Iyo nkoni ni umuhungu witwa Samuel wayimukubise ahita atabaza ngo ‘ndapfuye weee!’ dore ibyo byabereye hano mu isantere ndetse n’abakarasi ba hano babibasobanurira, hari intambara kandi bari gukubita umuntu umwe!”

Spt. Alex Ndayisenga; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu shami rikorera mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo cy’umutekano muke.

Ati:“Ntabwo twari tuzi urwo rugomo ariko ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana ndetse n’abo babikora babihanirwe kuko urugomo, guhungabanya umutekano w’abaturage ni ibintu bitihanganirwa kandi n’ababigizemo uruhare barafatwa bagashikirizwa inzego z’ubutabera. Ubwo tugiye gukurikirana tumenye ikibazo gihari.”

Abaturage bavuga ko uru rugomo rwo mur’iyi santere ya Kirabo rukorwa n’abitwa Home Gade baba bafite mu nshingano kurinda umutekano, ahubwo bashyirwa mu majwi mu kwifatanya no gukoreshwa n’ababakubita.

Icyakora si ubwa mbere iyi santere ivuzweho kugira urugomo hakoreshejwe inkoni, icyakora ni ubwa mbere umuntu ahakubitiwe bikamuviramo urupfu.

@ Emmanuel Bizimana/Isango star- Musanze.

 Nov 30, 2022 - 16:12