Musanze-Kimonyi: Baratabariza umuryango uri gusohorwa mu nzu n'umwana wabo

Hari umuryango utuye mu kagari ka Buramira mu murenge wa Kimonyi utabarizwa nabaturanyi bawo nyuma yo kuba uri kwirukanwa n'umwana wabo mu nzu. Bavuga ko ahora abakubita kandi ngo nibatava mo azabica.

kwamamaza

Uyu muryango utuye mu mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze. Uvuga ko uhozwa ku nkenke n'umwana wabo uzwi ku izina rya Mayombo nyuma yuko yagiye gushakira umugore muri Uganda ariko bagatandukana bafitanye abana batatu  akabagarukana iwabo aho avuka ngo nabo barerwe n'ababyebyi be. Gusa ngo ntiyemera ko abo bana ari arabe ahubwo agashaka ko se na Nyina bava mu nzu biyubakiye ngo ayisigare mo.

Ababwira ko nibatabyumva azabica, cyane abakubita abibaziza.

Se wa Mayombo yabwiye Isango Star ko "Hari igihe azana urusaku nabona agiye kunkubita nuko amatwi ngashyiramo ibyatsi, nkajya kwiryamira. Aba ashaka ko kurwanira muri kariya kavundi. Yabanje gukodesha nuko ananiranywe n'umugore arongera agaruka iwanjye. Iyi ntebe urabona se iyi ntebe atarayihaguye ayiteye umukecuru ( Nyina)! Ari uko mubwiye ngo nahahire urubyaro rwe, akambwira ngo ntiyabyaye, ngo abana ni abanjye, ngo simba mvuze iryo jambo."

Nyina wa Mayombo we, yagize ati:" Turabufite ( ubwoba), ngo azatwica! Nonese uraza agatera amabuye mu nzu wagize ngo nta bwoba dufite?!"

Naho mushiki we yunga mo ati" iyo amaze kunywa aravuga ngo aba bana si abanjye! Noneho Papa amwubashye ngo nubundi naduhiye ubusa, reka ninjre mu nzu, ngo reka amusange mu nzu amwice."

Abana be ntibiga ndetse harimo n'abadafite icyo kwambara kandi  Mayombo ntasiba kuza guhohotera ababyeyi be. Iyo  bamusabye  kubafasha ahubwo arabakutita.

Abaturanyi b'uyu muryango barawutabariza kuko ngo bisa naho inzego zibanze zananiwe iki kibazo.

Umwe ati:" Gushaka kubica ni ukuvuga ngo iyi nzu ibe iye kandi nta n'ubushobozi afite bwo kuyituramo. Ubu se turasohora umusaza n'umukecuru ngo ajye kuyibamo?!"

Undi ati:" Aza ashaka kwica umusaza n'uyu mukecuru kuko iyo aje, icyo afite cyose ashaka kugikubita uyu musaza kandi nta mbaraga afite. Hari umunsi yigeze kumikubita dusanga umusaza ari kuvirirana mu gahanga, aravuga ngo "njyewe sinzava aha, ahubwo nzamwica!"

"Ni inzu y'amabati 10, kuba rero yahuriramo imiryango 2 biteye ikibazo."

Dukundimana Jaqueline; umuyobozi w'umusigire w'umurenge wa Kimonyi, avuga ko aya makimbirane batari bayazi ariko bagiye kuyakemura.

Ati:"Ubwo mubitubwiye tugiye gukurikirana, tumenye koko ikibazo kiri muri uyu muryango. Nibiba ngombwa tuzafata umuryango tuwuganirize."

Uretse kuba umwana akubita Se na Nyina ndetse n'inshuro nyinshi agerageje kubakubita ishoka ariko akabahusha, yanze kurera abana bato babana na Se, abaturanyi bakabasaba ko bafashwa kwiga kuko bose batiga, cyane ko uyu musaza n'umukecuru batishoboye.

 @Emmanuel BIZIMANA /Isango star -Musanze.

 Jun 18, 2025 - 13:24