Musanze - Kanyirarebe: Barinubira ko nta huzanzira (Network) rya Telefone ngendanwa rihagera

Mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, hari abaturage bo mu murenge wa Rugarama muri santere ya Kanyirarebe bavuga ko agace batuyemo nta huzanzira (Network) rihaba, Telefone baguze zikaba zibitse kuko bagorwa no guhamagara.

kwamamaza

Aba baturage bo muri santere ya Kanyirarebe mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera nibo bavuga ko bagorwa no kubona ihuzanzira rya Telephone ngo kuko aha bigoye guhamagara cyangwa ngo bahamagarwe.

Abaguze Telephone ngendanwa hari abazisiga mungo abandi bakazibona nk'izabuze umumaro. Bakaba basaba ko nabo batekerezwaho aha hakagera ihuzanzira kugirango birinde izo ngaruka bahura nazo.

Umwe ati "nshaka nko koherereza umuntu ikintu kuri telefone byagorana kuko nta huzanzira (Network) ntacyo wakora, leta y'u Rwanda itubabarire, n'akarere katuvuganire baduhe umunara bawushyire hafi".  

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko bagiye gukorana n’inzego zibishinzwe iki kibazo kigakemuka.

Ati "icyo kibazo niba gihari nacyo turagikurikirana kubera ko gukoresha ikoranabuhanga udafite interinete cyangwa ngo umuturage ashobore kuba yahamagara bikunde, turakomeza kubikurikirana kugirango turebe ko twakorana n'ababishinzwe kugirango nabo babone ihuzanzira".    

Kuba aha muri santere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe nta huzanzira (Network) rya Telephone rihagera hari ababigaragaza nk’inzitizi y’iterambere ryaho, byiyongera kubyo urubyiruko rufata nk'amahirwe make yo gushaka akazi no kutisanzura mu isi y’ikoranabuhanga kuri iki kinyejana.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /Isango Star Burera

 Mar 23, 2025 - 13:48