Musanze: Imiryango itishoboye iba munzu zabasaziyeho irasaba ko yakubakirwa

Abaturanyi n'abahisi n'abagenzi b'imiryango iba munzu zisa no hanze mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze barayitabariza ko zishobora kubagwaho cyangwa inyamaswa zikabasangamo.

kwamamaza

Aba baturage bo mu miryango itishoboye barimo n’abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze, iyo ugeze kuri aya mazu babamo bitagusabye no kwinjiramo imbere ubona ko basa n'abibera hanze, waganira nabo bakakubwira ko ayo mazu agiye kubagwaho bagiye kuyamaramo igihe cy'imyaka 10, kandi ngo ntabushobozi nabuke bwo kuyiyubakira, dore ko banasezeranyijwe n’ubuyobozi ko bugiye kububakira ariko bakaba barategereje bagaheba.

Umwe ati "ba mudugudu baje hano tugirango baratwubakira tukabona umwaka ushize hakikubitamo undi, ntabwo baduha agaciro iyaba baduhaga agaciro ntabwo bakorera abandi serivise hanyuma twe badusige, ntabwo wakifuza no kuyibamo, imbeho yose yinjira munzu".   

Undi ati "barazaga bagafotora ntihagire icyo bitanga, baratubwira ngo bazatwubakira ariko tugategereza tugaheba, iyi nzu tuyimazemo imyaka 13". 

Kubera ingaruka bahanganye nazo no guhangayikishwa no kurara bahagaze muri izi nzu, byiyongeyeho n’imbeho y'ijoro iba itaboroheye, barasaba ko bakubakirwa.

Twagirimana Edouard uyobora umurenge wa Musanze, agaragaza ko mu bibazo by’ingutu bituma izi nzu zitabona nuko zisanwa bitewe nuko aka gace kubona igitaka cyo guhoma bikigoye kuko cyijya kugurwa mu bindi bice, ariko ngo kubufanye n’ubuyozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako bari gushakira umuti iki kibazo.

Ati "ariya mazu ni amazu amaze igihe, kimwe mu bibazo bihari ni ukuba tudafite imodoka zagenda mu buryo bworoshye zituzanira itaka kuko itaka dukoresha riva mu murenge wa Rwaza ni kure, imodoka imwe ituzanira itaka ku mafaranga ibuhimbi 80Frw cyangwa 90Frw, harimo abatishoboye benshi badafite bwa bushobozi bwo kubyikorera ariko izo nzu turazizi, turi kuganira n'akarere kadufasha gushaka n'abafatanyabikorwa kugirango turebe ko icyo kibazo cyakemuka".   

Ni kibazo kuva ku baturanyi babo kugera kubahisi n’abagenzi batabariza iyi miryango iba mu mazu asa no hanze basaba ko batabarwa bakubakirwa kuko uretse n'izo mpungenge bahanganye nazo twagarutse ho, hari nubwo mu masaha ya nijoro hinjiramo inyamaswa ziganjemo ibwa z’inyagasozi ziba zije gushaka ibyo zirya kuburyo zishobora kubibura zikabagirira nabi.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Aug 12, 2024 - 08:13