
Musanze: Hatashywe inyubako yo kubagiramo abarwayi yatwaye angana na miliyoni 400Frw
Mar 22, 2024 - 10:49
Nyuma yuko abarwayi bakenera serivise zo kubagwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bagaragaje ko bagorwa no kuzihabwa. Ubu muri ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri, hatashywe inyubako zo kubagiramo zizwi nka chirurgie zatwaye amafaranga angana na miliyoni 400 y'u Rwanda zizatangirwamo Serivise zo kubaga mu nda, amagufa, uruhu n'izindi ndwara.
kwamamaza
Abivuriza mu bitaro bikuru bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’igihugu, byumwihariko abakenera serivise zo kubagwa, baravuga ko bagorwaga no kutagira ubwisanzure mu byumba barwariramo.
Umwe ati "twarazaga tukabura n'aho turara tukarara hanze kubera amazu yo kubagiramo ntayo nayo kuryamamo ntayarahari, abarwayi wasangaga baryamye hanze imvura ibanyagira, kuryama ntabwo byabashaga kuba byashoboka".

Nyuma y'izo mbogamizi, muri ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri hatashywe inyubako izakorerwamo imirimo y’ubuvuzi byumwihariko mu kubaga abarwayi, yubatswe ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu, wa Operation Smile, ibyo abaturage bavuga ko aho yuzuriye iri gutanga umusaruro ufatika muri iyo mirimo.
Undi ati "twishimiye hano hantu ni heza, naturutse muri Gasabo noherejwe na CHUK ariko twasanze biri ku rwego rwiza".
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert, avuga ko uretse no kuba izi nyubako zongerewemo zigiye kunoza serivise zo kubaga abarwayi, bizanatuma urwego batangagamo serivise muri rusange ruzazamuka.
Ati "twari dufite ubushobozi buto bujyanye no kuvura uburwayi bubagwa ubu ubushobozi buriyongereye, turimo turakorana na Minisiteri y'ubuzima kugirango bijyane n'umubare w'abaganga, yaba ari abaganga babaga, abaganga batera ikinya bakurikirana n'abarwayi b'indembe n'abaforomo, ibyo byose turimo turabyegeranya kugirango tubashe kubona ubwo bushobozi bwisumbuye".

Izi nyubako zitanga serivise zo kubagiramo abarwayi zizwi nka chirurgie zuzuye zitwaye angana na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, izo serivise zikubiye mu zizatangirwamo ni izirimo kubaga indwara zo munda, uruhu, kubaga amagufa n’izindi zitandukanye, byitezweho gusubiza ibibazo by’indwara abatuye mu majyaruguru barwara.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star I Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


