Musanze: Hari abaturanye n'ishyamba ry'ibirunga bahangayikishijwe n'inyamaswa zivamo zikabahutaza

Mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, abatuye hafi y’ishyamba ry’ibirunga bahangayikishijwe n’inyamaswa zirimo Ingagi, Impyisi n’Inzovu biri gusohokamo kubera uruzitiro rwazo rwashaje cyane.

kwamamaza

Abagaragaza iki kibazo cy’inyamaswa zisohoka muri parike nkuru y’ibirunga zikaza kubonera abandi zikabahutaza ni abatuye mu mbibi z’iyi parike n’abahakorera imirimo itandukanye, nkuko bigaragara uruzitiro rwayo rwarashaje cyane ibikomeje kubagiraho ingaruka.

Barasaba ko uru ruzitiro rwavugururwa rugakomera cyangwa bakimurwa hano aho guhora bahanganye n’izi nyamaswa ziva muri aya mashyamba.

Umwe ati “uru rukuta barushyizeho rukazikumira byaba ari byiza cyane”.

Bwana Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Parike nkuru y’iguhu y’ibirunga, avuga ko iki kibazo bakizi bakaba bafite gahunda yo gukomeza uyu musingi mugihe cyavuba nubwo hari gahunda yo kwagura iyi parike iri mu mushinga mugari.

Ati “gukomeza urukuta, gukomeza umusingi birakomeza ndetse ubu twongeyemo n’izindi mbaraga kuko hari aho ugera ukabona hamwe rwarasenyutse cyangwa se ntirukomeye nk’ahandi, ubu dufite ibipimo dushaka kugenderaho, niwo mushinga dufite, twakoze ahantu hasa nkaho hakenewe cyane kuhashora ibyo bikorwa”.

Uretse kuba izi nyamaswa hari abagaragaza ko zibonera hari n’abavuga ko ziza zikabahutaza , ubuyobozi bw’iyi parike buvuga ko muri gahunda bafite harimo no gutoza abaturage bahagarariye abandi batuye muri ibi bice izi nyamaswa zisohokeramo bakamenya uko bakitwara mu gihe zisohotse itaravugururwa ntibibateze amakimbirane nazo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /  Isango Star Musanze  

 May 26, 2025 - 09:44