
Musanze: Hari abagore binubira gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato
Oct 4, 2024 - 15:07
Bamwe mu bagore bo mu bice bitandukanye byo muri aka karere barataka ihohoterwa bakorerwa nabo bashakanye, aho ababuze imbaraga zo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato barazwa hanze abandi bakarara bakubirwa kandi baba bararanye inzara. Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwemeza ko iki kibazo gihari ariko kubufanye n’izindi nzego bakomeje kwigisha ko ari cyaha gihanwa n’amategeko.
kwamamaza
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Musanze bavuga ko baterwa agahinda no kuba abagabo babo birirwa mu tubari, bo bagiye gushaka aho baca inshuro bashaka igitunga umuryango nuko bataha abagabo babo bakabakoresha imibonana mpuzabitsina ku gahato.
Ni igikorwa bakoreshwa ku gahato kandi baba batahanye umunaniro kuburyo nta kindi baba bashoboye kwikorera. Naho abo bashakanye bo bataha basinze bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, umugore wanze akarazwa hanze, abandi bakarara bakubitwa.
Umwe muri bo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ni ukuza ari kwegura nkuri guhigika intumbi, ubwo nta kundi.”
Undi ati: “ni nk’itegeko kuko utabyemeye no ku kwica yakwica! Ubwo uratashye arakubirinduye kandi wabwiriwe, uraburaye, nubyanga ni inkoni! None wabigenza ute? Dupfa kwemera, ukakarega nuko ukareba ko bwaca.”
Bongeraho ko biterwa nuko akenshi abo bagabo baba banasinze maze uwo mushikirano w’abashakanye bakawitwaramo nabi. Bemeza ko ibyo bikomeje kubagiraho ingaruka.
Ati: “ni Pi pipi! iyo gahunda zitagenze neza nawe ntunezerwa!”
Bamwe mu bagabo ntibabihakana. Bavuga ko iyo batayemerewe havaho n’andi makimbirane mu rugo.
Umwe ati: “wataha n oneho wamubwira ngo gutya na gutya, ati ‘reka da!’ Ubwo rero ni bwa bushyamirane.”
Mugabowagahunde Maurice; Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko iri hohorwa ryo gukoresha abo bashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato rihari, cyane cyane mu bice by’ibyaro.
Gusa anavuga ko hari amahirwe yuko buri karere kahawe imiryango itanga ubujyanama aho bitararengera.
Ati: “twagize amahirwe buri karere gahabwa umuryango ubizobereyemo mu gutanga ubujyanama. Ukorera muri buri karere.”
Dr. Aline UWIMANA; umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umuyeyi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko hari ubukangurambaga bwo kwigisha abatarurage ko iryo ari ihohoterwa ndetse naho inzego zobegereye bagezaho ibyo birego.
Yagize ati: “aho bagenda bagasanga inzego zose zihari, bakanabigisha ko nta guhohoterwa mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina mu muryango kuko nabyo biraganirwa.”
MUHIRWA Valens; Umukozi w’ibiro bitanga ubufasha mu by’amategego mu karere ka Musanze, avuga ko ibyo bakorerwa ari hohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rihanwa n’amategeko.
Ati: “ni igikorwa kigomba kuba kirimo urukundo nuko buri wese akakijyamo acyumva nicyo yunguka. Kuvuga ko yamukoye ntabwo bihagije ngo igihe ashakiye ahigike akore ibyo akora.”
Ku rundi ruhande ariko, hari n’abagabo bavuga ko basabwa n’abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina bananiwe. Bavuga ko nabo baba biriwe bashaka imibereho, ubwo ijoro rikagera bataratuza, abandi bakiri mu mirimo y’amaboko. Bamwe muri abo bagore ngo bananirwa kwihangana bakajya mu bandi bagabo.
Ubusanzwe gukoresha uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, aho uhamwe n’icyo cyaha ashobora gufungwa imyaka itari munsi y’icumi ariko itarengeje 15 ndetse agatanga n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarengeje ebyiri.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


