Musanze: Gahunda y’igi rimwe buri munsi yitezweho kugabanya ikigeri cy'abana bagwingiye.

Ubuyobozi bw'Aka karere buvuga ko gahunda yo kugaburira buri mwana igi kandi buri munsi izatuma Akarere kagera ku ntego kihaye yo kwita ku buzima bw'umwana. Ibi byagarutsweho mu murenge wa Busogo, ubwo hizihirizwaga umunsi w'Umuganura.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Busogo barishimira gahunda y'igi rimwe buri munsi kuri buri mwana uhereye ku watangiye guhabwa imfashabere ukageza ku w'imyaka 5. Bavuga ko iyi gahunda  izatuma abana bagira ubuzima buzira umuze.

Bamwe muri bo batangiye kugaburira abana babo amagi, babwiye Isango Star ko  byazanye   impinduka nziza ku mikurire yabo.

Umwe yagize ati: “ni gahunda nziza kandi twasobanukiwe. Buri mubyeyi wa hano I Musanze yarayisobanukiwe! Igi ni ingirakamaro ku mikurire ya buri mwana. Natangiye kumuha igi agifite amezi 6, yatangiye kunywa igikoma mpita muhereza n’igi rya buri munsi.”

Undi ati: “ndi umugabo, ndubatse ndetse mfite umwana w’imyaka ibiri, ejo bundi azuzuza itatu. Nyuma yo gusobanukirwa ko igi ritanahenda, cyane ko n’inkoko hano iwacu ziraboneka kandi ku giciro cyo hasi, indyo nziza ku mwana akayibona kandi mu byukuri hari impinduka zigaragara.”

Aba babyeyi bavuga ko bagenzi babo bafite abana bakwiriye kwibuka kugura igi ry’umwana igihe bagiye guhaha, ati “ inama nagira buri mubyeyi wese ufite umwana ni uko agomba kumushakira igi kuko ababyeyi benshi ntabwo wajya mu isoko ngo uhahe wibuke kugura igi ry’umwana.”

“ ukagura inkoko ebyiri, igi ry’umwana uba urifashe hafi yawe kuko isaha ku isaha umuha igi”

Undi ati:  “niyo umwana yariye neza nabwo akura neza. Nkaba nshishikariza ababyeyi ko bakurikirana abana babo bishyize hamwe, bakarwanya imirire mibi.”

Ramuli Janvier; Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, avuga ko ashingiye ku mibare yerekana ko igwingira rigenda rigabanuka, biteze ko iyi gahunda y'igi ku mwana buri munsi izatanga umusaruro mu kurwanya igwingira ry'abana muri aka karere.

Yagize ati: “gahunda tuyimazemo iminsi, igi rimwe ku mwana, tukaba twabihaye umwihariko ku munsi w’umuganura kugira ngo n’umwana, mubyo tuganura, mubyo dusangizwa, dusangire na rya gi, cyane cyane ku mwana kugira ngo rudufashe kugabanya cya kigero cy’igwingira dufite mu karere ka Musanze.”

“ twongera kwibutsa ko DHS ya 2020 yagaragaje ko turi hafi kuri 45.1. mu mwaka ushize w’imihigo, mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana, twageze kuri 32.1%, uyu mwaka twari tugeze kuri 27.1. urumva ko twari turi mu rugendo. Iyi gahunda y’igi ku mwana twayitangiye mu minsi yashize, iyo akarere twise ‘inkoko ebyiri ku muryango’, igwingira hasi.”

Ramuri avuga ko muri iyi gahunda ku rwego rw’akarere ka Musanze bamaze guha imiryango itishoboye inkoko zigera ku bihumbi 8, dufatanyije n’abafatanyabikorwa kandi turakomeje kugira ngo dukwize aya magi. Igi rimwe byibuze ku mwana kuri ba bandi badafite ubushobozi, ni imwe mu ntwaro yadufasha kurwanya no kugabanya igipimo cy’igwingira.”

Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko igi ririmo intungamubiri zifasha ubwonko bw'umwana kwirema, zikanamurinda kugwingira.

Nimugihe imibare igaragaza ko Akarere ka Musanze kaza muri dutanu twa mbere mu gihugu twugarijwe n’igwingira, aho mu bana ijana, nibura 45 bagwingiye, mugihe 33 aribo babwingiye ku rwego rw’igihugu.

Igwingira rivugwa mur’aka karere kazwiho kuba kagira umusaruro, gusa hari abavuga ko kugaragara kw’iki kibazo gushingiye ku myumvire y’abagatuye mu gutegura amafunguro aboneye.

Icyakora ubwo hizihizwaga umuganura, ababyeyi bongeye gukangurirwa kugaburira  abana babo igi, ndetse basabwa gushyira umutima ku gutegura indyo yuzuye ku bana bari munsi y'imyaka 5.

Mugihe ibyo byakorwa, Inzego z'ubuzima  zigaragaza ko buri mwana agaburiwe igi 1 buri munsi byagabanya  igwingira ku gipimo cya 47%.

@BUJYACYERA Jean Paul/Isango Star-Musanze.

 Aug 7, 2023 - 09:16