Musanze: Gahunda ya mvura nkuvure iri kubohora imitima y’abakoze ibyaka bya jenoside.

Abagororwa bo mu igororero rya Musanze biganjemo abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari hafi gusoza ibihano byabo baravuga ko ibiganiro bya Mvura-Nkuvure bamazemo ibyumweru 15 byabafashije kubohoka ku mitima no kwitegura kuzabana neza n’abo bazasanga mu buzima busanzwe. Urwego rw’igihugu rushinzwe igororero RCS ruvuga ko ibiganiro nk’ibi bifaha gutegura abari kurekurwa.

kwamamaza

Ndagijimana Joseph ukomoka mu murenge wa Busengo wo mu karere ka Gakenke, yakoze ibyaha bya Jenoside arabyemera ndetse asaba n’imbabazi.

 Ndagijimana  ugororerwa mu igororero rya musanze yakatiwe imyaka 19  ariko asigajemo itanu agataha. Igihe amazemo, ubu abasha akavuga ibyaha yakoze.

Yagize ati: “yandangiye aho yamusize nuko ngenda mwemereye ko ngiye kumumuzanira, ngeze aho yamusize ndamuzana nuko ngeze mu nzira abicanyi bandusha ingufu maze baramunyaka turamwica.”

Na  Hategekimana Thomas  ukomoka mu murenge wa Kivuruga wo mu karere ka Gakenke, yakatiwe imyaka 30 y’igifungo kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi  1994. Ubu asigaje imyaka 2 y’igifungo gusa kugira ngo atahe.

Ubu  nawe asigaye yemera ibyaha yakoze, maze mu buhamya  bwe, agasobanuko uko yakoze ibyo byaha.

Ati: “…wari wakoze kuri bariyeli, niwe warukuriye bariyeli  nuko ndamubaza nti wa mugore we aba bana ko uri nabo bite byawe? Ati aba bana nababyaranye n’umututsi, none yabantanye , ati nabuze icyerekezo! Nta kindi nakoze, ubwo nahise nica….”

Binyuze mu biganiro bya mvura nkuvure, aba bagororwa bavuga byabafashije kubohoka bakagaragaza ibyo bakoze nuko babikoze. Banavuga ko ibyo boganiro byanabateguye kuzabana neza nabo bazasanga mu buzima busanzwe, aho bita mu gihugu.

Umwe yagize ati: “Mvura-nkuvure yamfashije guhinduka ku ijambo, ngakoresha ukuri, nkavugisha ukuri kandi nzagenda mfatanye n’abandi banyarwanda gukora ibyiza, sinsubire mu bibi….”

Ibiganiro bya Mvura-Nkuvure byo mu igororero rya Musanze byitabiriwe n’abagororwa 46 basigaje nibura imyaka 3 kugira ngo barangize ibihano byabo.

MAHORO Margret ;ushinzwe ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga wita ku kubaka amahoro Interpeace wabaherekeje muri iyi gahunda,  yasabye abagororwa bigishijwe kuzakoresha ubumenyi bahawe cyane cyane bomora ibikomere byabo bazasanga.

Yagize ati: “Ibyo mwungukiye hano rero ntabwo ari ibyanyu mwenyine, ni ibyo mwungutse nk’umuntu ku giti cye ariko n’iby’imiryango yanyu mukomokamo, ni iby’abanyarwanda muri rusange. Mugende mube ba ambasaderi, ibyabafashije mubifashishe abandi.”

Commissioner John Bosco KABANDA; ushinzwe uburere mboneragihugu mu rwego rw'igihugu rushinzwe igorora [RCS], avuga ko ibiganiro nk’ibi bifasha uru rwego gutegura abari hafi kurekurwa.

Ati: “ ibi rero bidufasha kugira ngo mwebwe ...aho umuntu bamusaba kugira icyo avuga, bamusaba kuvuga ikibazo afite, akavuga icyo ashaka ko twumva, ntavuge cya kibazo afite. Rero tuba tugira ngo muve aho ngaho.”

Nimugihe habura imyaka 2 ngo bamwe mu bagororwa barangize ibihano byabo, harimo abagaragaza ko kubera ibyaha bakoze bakiboshwe n’ibitekerezo kuburyo bifuza kuzahuzwa n’imiryango bahemukiye.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Musanze.

 Jun 5, 2023 - 12:09