Musanze-Byangabo: abakiri bato barashinjwa kurenga n’ubusinzi bakishora mu bujura n’uburaya!

Abatuye muri santere ya BYANGABO iherereye muri aka karere barashinja urubyiruko rukiri ruto kurengwa n’ubusinzi rukishora mu bujura n’uburaya kandi arirwo Rwanda Rw’ejo. Ni mugihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ibihano byateganyijwe kuri banyiri utubari badufungura mu masaaha ataragenwe, bugasaba ko bajya banywa inzoga nke kugira ngo bazigame imbaraga zo kujya gukorera andi mafaranga.

kwamamaza

Ubusanzwe iyo ugeze muri Santeri ya Byangabo iherereye mu mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, usanga inkumi n’abasore baba batemberana amacupa y’inzoga mu ntoki, ndetse hakagaragara n’abazinyeyeho. kuburyo no gushobora  kuvuga bibagora.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga muri aka gasenteri mu masaha y’amanywa, yasanze haba hari n’abasinze kuburyo kuvuga bibagora.

Ubwo yaganiraga na bamwe nubwo babaga basinze bagaragazaga ko biterwa no guta umuco n’agaciro.

Ku ruhande rw’abitegereza ibihabera basanga ahazaza h’urubyiruko rwaho hasa naharikwangirika babireba, cyane ko abamaze gusinda cyane bayoboka urugomo rw’ubwambuzi ndetse n’uburaya.

Umwe ati: “[ikibazo] gikomeye cyane, giteye impagarara hano mu Byangabo. Ibintu by’akazungu, byo kwambura abagore….ugasanga umukobwa ashyizeho  akaguru aragateze [indaya]! Noneho bamurya, ubwo umugabo akavuga ati rero reka jya kurongora!”

“babambura n’amafaranga baba bazanye hano mu isoko [rya Byangabo], akazungu kakacangwa ku mugaragaro….”

KAMAZI Axelle; ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze, avuga ko hari ibihano byagenwe na Njyamana y’akarere kuri bene utubari bafungura mugihe kitagenwe.

Ati: “inzoga ntabwo tuvuge ngo abantu bose bazireke ariko nibura banywe mu gihe gikwiye, kandi banywe nke. Uretse kuba bari kuzinywa mu mafaranga ariko ni n’ubuzima bwabo baba bari kurengera. Turabizi ko inzoga nyinshi zishobora kuba intandaro z’indwara zitandukanye zirimo n’umwijima kandi zidakira, zigora kuvura. “

“Ariko kandi bazirikane ko hari n’izindi nshingano umuntu aba afite, yaba ari izo yifiteho ku giti cye cyangwa ku muryango, rero gufata amafaranga yakuvunye uyakorera ukayashyira mu nzoga ugasinda na mugitondo sibyo.”

“ hari ibihano by’amande byagenywe n’inama njyanama biteganya amasaha yo gufungura utubare. Harimo gufata ayo mafaranga wakoreye ukajya kuyanywera kugeza ubwo andi masaha yo kujya gukorera andi agera utabasha gukora, aba ari imibare mike.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bakiri bato, inzoga zangiza imikorere y’ubwonko, bikaba byagira ingaruka ku myanzuro muntu afata, bikanongera ibyago byo kwibagirwa vuba.

Mugutangiza inama y’igihugu y’umushikirano, muri uyu mwaka w’2023, umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul KAGAME yasabiye ibihano abanywa inzoga bakiri bato n’abazibaha.

Icyo gihe, yagize ati: “ Ugasanga ababyeyi, abagore, abagabo, abasaza, abakecuru bicaye basangira n’abana,n’ impinja barasangira …Eeh! Barasangira inzoga!ubwo se abo basaza n’abakecuru imyaka yabo iragenda ibaganisha aho abantu bose bajya, kuki ushaka ko n’abatari uko bamera…kuki ushaka ko ubuzima bwabo burangirira kuri iriya myaka 14, cumi n’ingahe! Ngira ngo igikwiriye gukurikiraho ni uguhana ugahera ku babyeyi, ugahera no kuri ba nyiri ako kabari.”

Kugeza ubu imyaka yo kwemerewa ku nywa inzoga mu Rwanda ni 18. Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku Buzima, OMS, ugaragaza ko nibura buri mwaka ku isi abantu miliyoni 3 bapfa bitewe n’impamvu ziterwa n’inzoga, bangana na 5.3% by’imfu zose zibaho ku mwaka.

Nimugihe iri shami rivuga ko   13.5% by’impfu z’abari mu myaka  iri hagati ya 20 na 29, ziterwa no kunywa inzoga.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Byangabo  - Musanze.

 Mar 28, 2023 - 09:33