Musanze: Biracyasaba imbaraga zo kumvisha abaturage kubungabunga inyamaswa zirimo ibikeri, inzoka, udushishi.

Minisiteri y’ibidukukije iravuga hakiri urugendo rwo kwigisha abantu bose ko bakwiye kubungabunga inyamaswa ziri gukendera kandi ko zigomba kubungwabungwa kubera akamaro zifite. Nimugihe abaturanye n’ibyanya bikomye bavuga ko hari abagihiga inyamaswa ntoya bakazica.

kwamamaza

Mugihe mu Rwanda ubukerarugendo bwitawe cyane mu nguni zose, ubu hari inyamaswa zubashwe zirimo ingagi, imvubu, imbogo n’izindi… kubera ubukungu zikeshwa, bituma zitakicwa nkuko byahoze mbere.

Umuturage umwe yagize ati:“Mbere barazaga impongo bakazica ariko ubu byaragabanutse. Nta rushimusi ukiri muri iri shyamba kuko twese nugerageje kubikora dukoresha uburyo tumufata agahanwa n’amategeko.”

Undi ati:“kanaryoha ugasanga ni ikibazo ariko ibyo twasanze ari ukwibeshya nuko bahitamo kujya mu nzira nziza yo kuzibungabunga kubera ko kuzirya nta n’icyo byari bimaze cyane kuko wanagurira n’ahandi [inyama] ubaye uzikeneye.”

Mu rusobe rw’ibinyabuzima ,muri rusange hari n’izindi nyamaswa ntoya zigihutazwa zikicwa  kuko bisa naho zititaweho. Mu rusobe rw’ibinyabuzima ,muri rusange hari n’izindi nyamaswa ntoya zigihutazwa zikicwa  kuko bisa naho zititaweho. Usanga kandi ahandi ibyo kuzibungabunga bititaweho, ahandi ntibite ku kubungabunga ibyanya bikomye, nk’uko Albert Mutesa; umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na Unesco abivuga.

Ati: “Bazi ko ari zahabu…cyangwa se National Park y’ibirunga, bazi yuko ingagi…iyo bayibonye batayica. Kubungabunga urwo rusobe rw’ibinyabuzima ntabwo byakorwa hatarimo gufatanya ku rwego rwagutse, cyane cyane abaturage bahaturiye n’abashakashatsi n’ibyo bigo bishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere.”

Beatrice CYIZA; umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije,  avuga ko urugendo rwo kumvisha abaturage bose ko hari n’inyamaswa ntoya zigomba kwitabwaho rugikomeje.

Izi nyamaswa ntoya zirimo inzoka, intozi, n’ibindi binyabuzima, agaragaza ko kwigisha abaturage bikeneye kongerwamo imbaraga bitewe n’akamaro zifite.

Ati: “urugendo ruracyahari, ni rurerure ariko turakomeza tubikangurira abaturage. Ntabwo ari ukwita kuri bya binyabuzima binini gusa tureba: intare, ingagi…n’ibindi. Izo zose ni ingirakamaro pe, ariko hari bya bindi bito.”

“ Hari ubushakashatsi bumaze gukorwa na centers tumaze kubona,(…)bakagaragaza ko usibye kuba dufite biriya binini n’ibikeri bifite akamaro. Bakagaragaza ko yewe n’udushishi, intozi bifite akamaro. Hari ubushakashatsi bari gukora kugira ngo ibyo byose bidufashe kumva ko kubungabunga atari ukubungabunga bya bindi binini gusa ahubwo ni ukubungabunga byose. akamaro ni kanini.”

Birasa naho urugendo rwo kumvisha abantu bose ko hari inyamaswa zirimo inzoka n’izindi.. zikwiye kubungwabungwa ntizicwe rukiri rurerure, ni kimwe mu bituma zimwe ziri kugenda zikendera, mugihe abahanga muri siyansi bagaragaza ko zifitiye abantu akamaro kanini.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze

 May 9, 2023 - 09:17