Musanze: Batunguwe no gusanga umurambo w'umugabo bari babuze mu mwuzi uva mu birunga

Mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, abo mu muryango n’inshuti za Nzabakurikiza Emmanuel, bavuga ko yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda yaje mu kibari mu mudugudu wa Kansoro, batunguwe no kumusanga mu mwuzi uva mu birunga yapfuye.

kwamamaza

Umuryango n’inshuti za nyakwigendera Nzabakurikiza Emmanuel, bavuga ko batangiye kumushaka nyuma yuko agiye ariko ntagaruke avuye mu murenge wa Kinigi mu mudugudu wa Kansoro.

Nzabakurikiza ngo yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wari waje mu kibari ngo batunguwe no ku musanga mu mwuzi w’umugezi uva mu birunga yapfuye.

Bakeka ko yaba yahanutse kuri uwo mwuzi muremure, kuko ibyo yari yajyanye byose babimusanze iruhande.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Gahunzire Landward, yabwiye Isango Star ko aribwo babimenye hakaba hakurikiyeho gukurikirana icyateye urwo rupfu ku bufanye n’izindi nzego.

Ati “ntabwo turamenya ngo ni runaka waba waguye muri uriya mwuzi ariko biri gukurikiranwa kugirango tumenye uwo muntu ninde, yazize iki, byagenze gute”.

Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa kansoro mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi ari naho yaguye yaraje gusura umuryango we, yari afite imyaka 39 y’amavuko.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /  Isango Star I Kansoro mu karere ka Musanze

 Jun 30, 2025 - 09:28