
Musanze: Batewe impungenge z’uko haba hari imbogo zikiri mu baturage
Jan 21, 2025 - 09:56
Hari abaturage bavuga ko batewe ubwoba nuko hari imbogo zishobora kuba zibarimo bagasaba ko zashakishwa zigasubizwa mu mashyamba. Ninyuma yuko imbogo zitorotse Parike zikaza mu baturage nuko hakaraswa 2. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buremeza ko izari zageze mu baturage kuzisubizayo byagoranye, hagafatwa umwanzuro wo kuzirasa bukanabizeza ko niba hari n’inzindi zibarimo barakomeza guhana amakuru zikabavamo.
kwamamaza
Inkuru y’imbogo zatorotse parike y’igihugu y’ibirunga yamenyekanye yamaze kugera mu batuye mu kagali ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi, bavuga ko bari kuzitiranya n’inka.
Umwe yagize ati: “mba nzibonye ahantu ziryamye nuko ndakubita ngize ngo ni inka ziri kona ibigori nuko ndazizamura zica uruzitiro, ndakomeza ndazishorera nsa kuri kuzikumira iruhande rwanjye.”
Undi ati: “uyu mwana yashoreye ziriya mbogo azi ko ari inka nuko ngiye kuvoma iwabo nuko Munyampeta aba arandebuye ngo ngwino urebe imbogo! Nuko aravuga ngo nizitwirukankaho ziratwica, duhite tumanuka.”
“ubwo twurira igiti cya voka tukabereka tuti ziri hariya! Barazigota barazirasa.”
Nyuma yuko inzego z’umutekano zihagobotse bakabona gusubizayo izi mbogo ari nzima bigoye nuko bakazirasa, abaturage barashimira ubwo bufatanye. Gusa banavuga ko hari amakuru yuko hasohotse inyamaswa zirenze izarashwe, bagasaba ko nazo zasubizwayo ntabyo zirangiza.
Umwe ati: “bavuze ko zasohotse ari enye ariko bishe ebyiri. Byaba byiza ko zishakwa nuko zigasubizwa mu ishyamba ryazo.”
Ku rundi ruhande, aba baturage bavuga ko izi Nyamaswa zisanzwe zibonera hakwiye kuzititwa aho zinyura.
Umwe ati: “yee! Bazizitire bakomeje kuko zonera abaturage! Ahubwo tugize ishaba zitishe abantu!”
Umuyobozi w’akarere ka MUSANZE, NSENGIMANA Cloudien, yemeza ko hitabajwe inzego z’umutekano bitewe nuko imbogo zari zamaze kugera kandi byari bigoranye ko zisubizwayo ari nzima.
Anavuga ko bagiye kwihutira gusana aho zanyuze ndetse akizeza abaturage ko niba hari inzindi zasigaye zirakurwamo.
Ati: “kuko zari zamaze kugera mu ngo z’abaturage hagati, babona ko binanirana, bitari koroha, ko zishobora kugira abo zangiza cyangwa abo zica nuko hafatwa umwanzuro w’uko bazirasa bakazihamba. Haramutse hari izindi, nabyo uko bisa kose ntabwo imbogo ari ikintu cyihishira.”
“uko biri kuko ni uko haba habonetse icyuho cyaho zanyura, abarinzi bahita bahareba noneho hagasanwa, ntizibe zakongera kubona aho zinyura.”
Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku yindi nyamaswa babona idasanzwe muri ako gace, kugirango isubizwe muri parike vuba.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star – Kigigi-Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


