
MUSANZE: Basabwe kugura amapoto ngo bahabwe umuriro none amaso yaheze mu kirere!
Dec 11, 2024 - 09:34
Hari abaturage bo mu mudugudu wa Gasanze mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza bavuga ko bamaze imyaka ibiri basabwe n’ubuyobozi kwishakamo ibisubizo byo kwigurira amapato y’amashanyarazi kugira ngo bahabwe umuriro ariko nayo yaratangiye gusaza ntawo barahabwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi ariko hagishwakishwa izindi ntsinga.
kwamamaza
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasanze wo mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze bavuga ko nyuma yo kubona aribo basigaye hagati nta muriro w’amashanyazi bafite, baguze amapoto n’ibindi bikoresho by’ingenzi kugira ngo bahabwe umuriro.
Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “baratubwira bati noneho nimushake amapoto tuze tubahe urusinga. Amapoto barisaka…urabona uko igihe kimeze ni kibi! Kugira ngo umuturage yikorere amafaranga y’ipoto y’ibihumbi 20 ni ikibazo iki gihe.”
Undi ati: “ ba Mudugudu, ba Gitifu babyirukankamo tugura amapoto arashingwa. Imbogamizi dufite ni uko twishatsemo igisubizo nk’uko Perezida ahora avuga ati ‘twishakemo ibisubizo twe guhora duteze amaboko. Buri rugo rwishatsemo ibihumbi 21 kugira ngo tugure insinga, amapoto. Urutsinga turarufite na fagitire turayifite….”
Nyuma yo gushishikarizwa iyo gahunda kwabaye ukwishakamo ibisubizo kandi babyumva vuba. Ubu hari abagaragaza ko byabasize mu gihombo kuko nuwo muriro barawubura mugihe ayo mapoto yatangiye no gusaza nyuma y’imyaka 2 ishize aguzwe.
Umwe ati: “umwana ntayarije ngo ajye ku ishuli, yemera kwicwa n’inzara kandi agume kuri peteroli. Ku muriro, amafaranga 500 amara iminsi none amapoto yatangiye kwangirika, ubuse bazaza bazanye andi mapoto….”

Abinyujije mu butumwa bugufi yahaye Isango Star, umuyobozi w’akarere ka Musanze, NSENGIMANA Cloudier yavuze ko iki kibazo bakizi nabo bari kugikorera ubuvugizi ngo hashakwe izindi nsinga.
Ati: “ nibyo iki kibazo kirahari kubera izindi nsinga zigishakishwa ariko biri mubyo turi gukoraho ubuvugizi , ntibizatinda.”
Ingo 54 zo mu muri uyu mudugudu wa Gasanze nibo bagiye bateranya amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 21 kuri buri rugo. Bagaragaza ko basa n’abasigaye inyuma muri ako gace kuko aribo batangira umuriro w’amashanyarazi kandi barateye intambwe yo kwigurira amapoto, none ubu bakaba bagikoresha uburyo bwo gucana bakoresheje peteroli.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star – Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


