Musanze: Bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo kuko kukigarukamo barwanye bitashobokaga

Abarwanyi 47 bahoze mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu mashyamba ya RDC bagatahuka mu Rwanda baravuga ko bahisemo kugaruka mu gihugu cyababyaye nyuma yo kubona ko kukigarukamo barwana bidashoboka. Komisiyo y-igihigu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare ibasaba kuzibukira ibikorwa by'ivangura n-amacakubiri babagamo bagafatanya n'abandi banyarwanda kubaka igihugu bamwe basize bagize uruhare mu kugisenya.

kwamamaza

Cop Cyuzuzo na Ajida chef Pierre Celestin ni bamwe mubahoze mu mitwe yitwaza intwaro iba mu mashyamba ya RDC FDLR , RUDI urunana n'indi itandukanye irimo iyagerageza ubushotoranyi no guhungabanya umutekano wu Rwanda.

Umwe yagize ati:" yaradutangaje kuko ibyo batwigishaga iriya, bitandukanye nibyo twahasanze."

 Abenshi bari bafite amahame bari bakomeyeho arimo kuba bari kuzagaruka mu gihugu cyu Rwanda barwana baje kugifata, ariko ngo aba bahisemo gutahuka nyuma yo kubona ko ibyo bidashoboka.

Umwe ati:" Mu nyigisasho baduhaga batubwiraga ko mu Rwanda hari ingoma y'Abatutsi kandi ikandamiza abahutu. Rero yuko tugomba kurwana duahyizeho imbaraga nuko bakazayikuraho tukabona kuza mu Rwanda."

Undi ati:" kuva twinjira muri uwo mutwe, ntabwo ubuzima bwagwndaga neza. Namwe murabyumva kuba mu mashyamba kandi intambara, imirire yaho, imivurirwe yaho, kwirirwa unyagirwa... ni ikibazo gikomeye cyane. Bwareri ubuzima bukomeye cyane, kurwanda utizera ko uzanabona intsinzi, ubwo nibwo buzima twabayemo hariya hakurya muri Congo.'

 Abarwanyi 47 nibo basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo kunyuzwa mu kigo cya Mutobo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe bahoze ari abasirikare. Aba bahamagarira n'abasigaye mu mashyamba ya RD Congo gutahuka mu gihugu cyabo.

Umwe ati:" abasigayeyo nababwira yuko ibyo barimo babireka kuko ntacyo bizabagezaho. Ndabagira inama ko barambika imbunda bagatahuka bakaza gufatanya natwe n'abanyarwanda bose ubaka igihugu cyacu kuko gukomeza kurwanda ntacyo urwanira ntacyo byazabagezaho. N'ubundi bazakomeza bakarwana bakagera naho banashira." 

Mu basubijwe mu buzima busanzwe harimo abagabo 44 nabagore 3. Asobanura uko bageza mu Rwanda, Perezida wa Komisiyo yigihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe, NYIRAHABINEZA Valerie, yabasabye kuzibukira ibikorwa byivangura n'amacakubiri babagamo, ahubwo bagafatanya n'abandi kubaka igihugu bamwe basize bagize uruhare mu gusenya umutekano wacyo.

Yagize ati:" bafatanye n'abandi banyarwanda kubaka igihugu cyacu, basenyera umugozi umwe kandi mu by'ukuri barinda n'umutekano w'igihugu cyacu, dore ko bamwe muribo bari baragize uruhare mu kuwusenya. Ariko bagize umuhigo wo kuvuga ngo ubumwe bw'abanyarwanda n'ubudaheranwa tuzaisigasira kandi n'umutekano tuzawusigasira."

Aba barwanyi bari bamaze amezi atatu mu kigo cya Mutobo bigishwa ibirimo n ubumenyi ngiro bizabafasha kwisanga ku soko ry’umurimo ryo mu Rwanda.

Minisitiri w'ubutegetzi bw'igihugu, Dr PatricK MUGENZI, yabasabye gukoresha ubumenyi mu bibateza imbere n'igihugu muri Rusange.

Ati:" bagiye muri sosiyete Nyarwanda isanzwe yubatswe neza. Icyo tubatumye ni ukujya kubana neza nabo basanze. Bamwe bagakoresha ubumenyi bakuye aha, bakajya mu makoperative, bakajya mu buhinzi, mu bukorikori...nabo bakiteza imbere nkuko nabo basanze n'abandi mu bikorwa by'iterambere."

Nta gihe gishize abarimo abayobozi bakomeye bo mu mutwe wa FDRL wasize ukoze Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, barimo Brig General Gakwerere wari mu barwanyi bakomeye FDRL wafashwe yohererezwa mu Rwanda.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -I MUTOBO mu karere ka Musanze

 Mar 31, 2025 - 06:40