Musanze: Bafite ibyo kurya ariko bugarijwe n’ikibazo cy’igwingira!

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi cyatangijwe cyasanze abatuye aka karere bavuga ko kuba beza imyaka myinshi ariko bakaza imbere mu kugwingiza abana biterwa n'uko abagabo batererana abagore mu kwita ku bana, abandi bagahugira mu kabari. Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko gikomeje ubukangurambaga kugirango bose bafatanye mu rugendo rwo kwita ku bana.

kwamamaza

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi cyatangirijwe mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze, cyasanze abahatuye bemeza ko ibyo kurya babyeza kandi buhari koko.

Umwe yagize ati:"turakura [gusarura] noneho imodoka ikaza ikabijyana I Kigali."

Undi ati:" nubwo tuteza cyane  ariko tureza, kuko ntabwo tubura ibyo kurya."

Ibi bisa nibihabanye no kuba hari abavuga ko aribo beza neza imyaka yo kurya ariko aka karere kakaza imbere mukugira abana benshi bahuye n'igwingira, aho kari ku manota 45,6 %.

Ababivuga bemeza ko ibyo biterwa n'ubumenyi buke mugutegura indyo yuzuye.

Gusa hari n'abandi bemeza ko biterwa n'abagabo babo babatererana mu rugendo rwo kwita ku bana.

Umwe ati:" barigendera bakinywera noneho bakaza basinze nuko bikarangira. Impamvu [abana] banagwingira ni icyo kibazo cy'ubusinzi cyiganje cyane inaha, noneho umugabo akaba yakwigendera ntamenye uko murugo bimeze. Ubwo umugore apfa kuvanga utwo yabonye."

Undi ati:" nonese umugabo agutaye akigira mu bandi bagore, urumva yagufasha kurera abana?! Baraduta bakigendera, ayo bakoreye bakayajyana muri kabare bakayinywera."

" hari abagore benshi bitunze, Usanga  abagabo batita ku rugo uko bikwiriye. Wenda ugasanga nk'umumama yagiye guca inshuro...."

Ku ruhande rw'abagabo batungwa agatoki bemeza ko ibivugwa aribyo ariko atariko bose babikora. 

Umwe yagize ati:"  abagabo ni ukubagira inama bakemera kurera abana babo."

RAMULI Jamvier; umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko ibituma abana bo mu karere ayobora bagwingira ari benshi biterwa n’ impamvu nyinshi zirimo no kutamenya, ubusinzi n’ibindi.

Ariko anavuga ko hari gahunda zatangijwe muri aka karere zigamije gufasha akarere kwikura inyuma y’utundi.

Ati:"birirwa mu nzoga noneho ubushobozi bwabonetse bukajya mu nzoga nacho cyaba ari kimwe ariko hari impamvu zitandukanye tugenda tubona, cyane cyane ibijyanye n'ubumenyi mu murine, kuko ushobora kweza byinshi bitandukanye ariko uburyo ubiteguramo, uko ubiteka bikaba ari ikibazo."

" nibyo koko tujya tubona umubyeyi yateguye ibiryo bya nimugorob, ubwo ninabyo bazongera kujya mu gitondo, ibyo asigira abana bikonje bakabyiririrwa."

" ingamba twafashe ndetse zijyanye na gahunda ya leta n'abafatanyabikorwa y'igi rimwe ku mwana, ubu twatangije gahunda twise inkoko ku muryango bidufashe gushyira igwingira hasi."

Icyakora Nadine Umutoni Gatsinzi; umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, avuga ko bakomeje ubukangurambaga kugirango bose bahurize ku gufatanya mu gutegura indyo yuzuye ku batabizi.

Ati: "Muri gahunda y'imyaka ibiri harimo ubukangurambaga bwimbitse kandi noneho butareba gusa ababyeyi b'abamama ahubwo burareba ababyeyi bose. Hazabamo na gahunda yihariye yo kwigisha abagabo ku kwita ku bana. Si ukubitaho gusa igihe bavutse ahubwo n'igihe umubyeyi agitwite, akimara gusama na mbere yaho, bakamenya ngo umubyeyi akeneye iki? yitabwaho gute? igihe umwana amaze kuvuga agomba kwitabwaho gute? Ndetse no kubibutsa uruhare rw'umubyeyi mu mikurire y'umwana kuko n'uruhare rw'umugabo ni ngombwa cyane. Iyo umubyeyi y'umugabo yitaye ku mwana, umwana abasha gukura neza ku buryo bwuzuye."

Kuba Akarere ka Musanze kaza imbere mu kugira abana benshi bagwingiye kandi kivuga imyato ko ari abakozi beza neza imyaka, ndetse n'ubuyobozi bw'Akakarere buvuga ko bubifata nk'icyasha.

Muri icyi cyumweru cyahariwe ku kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana  kimwe n’ahandi hose, Aba tuye aka karere bakanguriwe kwita kugutegura indyo yuzuye, mu ntero y'umwana utagwingiye ishema ry'ababyeyi.

@ Emmanuel BIZIMANA Isango Star -Musanze.

 Jun 14, 2023 - 10:55