
Hari abasanga ururimi ry'Igishinwa rukwiye kwigishwa mu Rwanda kandi rukigishwa neza
Nov 7, 2024 - 09:50
Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, nyuma yuko bigaragaye ko kwigisha ururimi rw’Igishinwa mu Rwanda bigira uruhare mu kubahuza n'Abashinwa bakorera mu Rwanda ndetse hakaba hari n'abajya mu gihugu cy’Ubushinwa kurushanwa n’ibindi bihugu kandi bakitwara neza, bakabibonamo andi mahirwe y’imirimo mubakoresha Igishinwa.
kwamamaza
Shema Pitie umunyeshuri wiga muri Wisdom School mu karere Musanze, avuye mu marushanwa mpuzamahanga mu gihugu cy’Ubushinwa yateguwe ku bufatanye n'ikigo cyigisha Igishinwa mu Rwanda, ni amarushanwa yahuje ibihugu 63 byo ku isi mu kurushanwa mu rurimi rw'Igishinwa umunyarwanda aza kumwanya wa Kabiri.
Pitie avuga icyo byamumariye asanga ururimi ry'Igishinwa rukwiye kwigishwa kandi rukigishwa neza kuko byose bishoboka.
Ati "mbona hari itandukaniro rinini, nahura n'umushinwa cyangwa umushoramari nkavugana nawe nk'Igishinwa wenda ukabona amahirwe araje ampaye akazi kubw'amahirwe menshi igikombe natwaye bikampesha amahirwe yuko nziga mu Bushinwa".
Umwe rukumbi mu banyarwanda bari bitabiriye aya marushanwa yaherekejwe n’umubyeyi we, Mukandamutsa Colette avuga ko byari ishema kuruhande rwe kandi ko ururimi rw’Igishinwa rugaragaza impinduka ku mwana we.
Ati "Wisdoma School yo ubwayo yafashe umwanzuro wo kuvuga uti reka nshyiremo uru rurimi abana bige indimi zitandukanye, iba yarebye kure ikavuga iti ruzakenerwa aha igihe ibihugu biri kugenda bitera imbere, tugomba kwigisha abana indimi z'ibyo bihugu nk'ibyongibyo".
Umuyobozi w’ishuri rya Wisdom School Nduwayesu Elie, avuga ko uretse gutegurira abana bahiga kuba mpuzamahanga no kwibeshaho mu bindi bihugu, kwigisha Igishinwa byongeye amahirwe muri iki kigo ndetse n’abahiga.
Ati "dutangira kwigisha Igishinwa muri gahunda ya Wisdom School ituma abana bacu baba mpuzamahanga, kuba mpuzamahanga nuko ushobora kuvugana n'amahanga ukabaha ibyo uzi mugasangira nabo ibyo bazi, uyu mwana uvuye mu bushinwa atumye Kaminuza zo mu bushinwa arenga 30 atwandikira adusaba niba twagirana amasezerano, bamaze kumenya ko ishuri ryacu ryigisha igishinwa, kubona umunyeshuri uva mu Rwanda azi Igishinwa ni amahirwe kuri bo ariko bikanatuma n'umwana wacu ashobora kubona n'ubufasha bw'iyo Kaminuza".
Ubwo yatangazaga gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5, Minisitiri w’intebe Dr. Édouard Ngirente, yavuze ko mu igenamigambi ry'igihugu mu nkingi y’uburezi, harimo guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose no gutanga uburezi bujyanye n’icyerekezo kandi buzafasha buri munyarwanda wese kwiteza imbere.
Aya marushanwa yateguwe kubufatanye n’ikigo cy’igisha Igishinwa mu Rwanda, binyuze mu mamajonjora yakorewe mugihugu ugaragaje ubushobozi akajya guhatana n’abandi bagaragaje ubushobozi bo mubihugu 63 by’isi, ayo marushanwa yakirwa n’Ubushinwa.
Inkuru ya Emmanuel Bizizmana/ Isango Star Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


