Musanze: Abibumbiye mu kimina cyitwa Igiceri Program bambuwe asaga miliyoni 10!
Aug 25, 2023 - 10:17
Abantu barenga 300 bibumbiye mu kimina cyitwa Igiceri Program barasaba inzego bireba kubafasha kumenya irengero rya miriyoni zirenga icumi, bavuga ko bambuwe n’ubuyobozi bwabo. Icyakora Ubuyobozi bw’aka karere bwirinze kugira byinshi butangaza kuri iki kibazo, bwemeza ko bugiye kugikurikirana bukazatanza ibivuyemo nyuma.
kwamamaza
Abantu barenga 300 bibumbiye mu kimina cyo kubitsa no kugurizanya gikorera mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze, cyitwa ‘Igiceri program’, bavuga ko igihe cyose bamaze mur’iki kimina bamaze kwamburwa amafaranga menshi kuburyo batamenya irengero ryayo.
Mu kugaragaza ishusho y’igihombo bahura nacyo, bahera ku rugero rw’amafaranga asaga milioyini 10 batazi irengero ryayo.
Mu miganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umunyamuryango umwe yagize ati: “ kandi njyewe narakotezaga nuko inyungu nkayitanga! Nk’ubu umwaka ushize ku myanya ibiri bankase ibihumbi 18! Ubu nabibajije baravuga ngo hari abantu batishyuye! Nayo bishyuye ntayo bampaye! Nonese bitandindiza niba nari nabaze ngo mu matariki y’ukwa 8 ndagabana none bikaba byari bigeze iyi saha ntayo bampaye! Ubwo nk’uyu munsi siniriwe nicaye, nakoze?! Ubuse ntuzi ko abana bagiye gutangira? Mituweli se ?”
Undi ati: “ mu kimina cyacu ntabwo bimeze neza! Ubu njyewe aya mafaranga ureba[ 1 400 000frw], nagombaga gufata nibura miliyoni ebyiri na maganatatu cyangwa na maganane hariho n’inyungu, kuko maze umwaka wose nkoteza aya mafaranga mu kazi nkora.”
“ ikibazo cyaje kuvugamo ni iki: njyewe nyimazemo imyaka ibiri ! ubundi itegeko rya mbere kwari ukutagurizwa amafaranga arenze ayo umuntu akoteza. Nuko rero bo baca ruhinga nyuma, wenda kuko baganiriye n’umuntu afite ikintu arabasigiramo, nuko amafaranga batse bakayamuha! Bayamuha hakabamo risqué yo kugira ngo ya mafaranga azagaruke! Nuko baza babwira abanyamuryango ngo ikibina cyarahombye, amafaranga y’inyungu yarabuze , bakabivuga ku ndunduro kopera igiye kurangira!”
Aba baturage bavuga ko bashingiye ku bihombo bahura nabyo, basaba inzego bireba kubafasha gukora ubugenzuzi mu kimina cyabo, hakamenyekano aho amafafaranga yabo yarengeye n’ikibatera guhomba.
Umwe ati: “ rwose abayobozi babyumva nabasabaga ngo umurenge wacu wa Muhoza umanuke mu Giceri program nuko uze kureba ibiri kuberamo!”
Undi ati: “badukorere ubuvugizi nuko ayo mafaranga tuyabone!” “ turasaba audit[ubugenzuzi] kugira ngo batubarire ariya amafaranga.”
MUHIMPUNDU Josiane; Umuyobozi w’ikikimina, yemeza ko hari miliyoni 10 bagurije umunyamuryango wahise afungwa.
Yagize ati: “twahuye n’ikibazo muri iki cyiciro kuko hari umunyamuryango wacu twajyaga tuguza anatwungukira neza nuko aza kugira ikibazo muri business yakoraga arafungwa, ndetse n’umudamu we arafungwa. Ariko turi kuvugana nawe kuko yatanze proculation, hari imodoka yashyize ku isoko kuburyo niramuka igurishijwe, amafaranga tuzayaha abanyamuryango.”
“ uretse izo miliyoni 10 ziri hanze kuri uwo mugabo kandi nazo ziri mu nyungu.”
Ku ruhande rw’abanyamuryango, bavuga ko mugenzi wabo wagujijwe ayo mafaranga yayahawe mu bwiru. Umwe ati: “ bafata umugabo umwe nuko bamuguriza miliyoni 10. Ni mafaranga menshi ateye ubwoba, na banki ntiyayakuguriza nta ngwate iri nitifiye kwa noteri mukoranye!”
Undi ati: “bajya gutanga amafaranga bahamagaye abayobozi bayoborana babategera n’amamoto nuko baraza , ngo kuri komisiyo buri wese yafashe 10 000Frw! Ayo niyo makuru tugenda duhabwa! Aho umuntu yikora agafata 10 000 000Frw habura ukwezi kumwe ngo tugabane kandi ntabwo byemewe! Tuba twarafunze kuguriza mafaranga abantu ariko kubera inyungu babifitemo baciye inyuma!”
“ntabyo bigeze batubwira, ahubwo babitubwiye bigeze ku ndunduro! “
BIZIMAMA Hamiss; Umuyobozi wagateganyo w’akarere ka Musanze, yirize kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo. Gusa avuga ko bagiye kugikurikirana, ibindi bikazatangazwa nyuma.
Ati: “reka tugikurikirane, ibindi tuzababwira uko bimeze.”
Igiceri program ni ikimina cyakozwe mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizigama kugirango biteze imbere. Haba abamburiwemo amafaranga, abatanzemo amafaranga bizeye inyungu ariko ntibazibona, bose bagaragaza ko biri gucika intege zo kwizera amatsinda nk’aya kuko ingero zaho bagiye bahemukirwa zirenze imwe muri aka karere.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


